RUHAGOYACU.com

Zesco ya Iranzi Jean Claude yasezerewe muri CAF Confederation Cup

Ikipe ya Zesco United yo muri Zambia, ikinamo umunyarwanda Iranzi Jean Claude yasezerewe muri 1/4 cya TOTAL CAF Confederation Cup, ni nyuma yo kunganyiriza mu rugo na SuperSport United ibitego 2-2.

Iyi kipe yo muri Zambia yasabwaga gutsinda dore ko bari banganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza wabereye muri Afurika y’Epfo.

Zesco itarimo Iranzi, yabonye ibitego byatsinzwe na Ching’andu na Owino ku munota wa mbere n’uwa 50, ariko ibitego bibiri bya Phala ku munota wa 30 n’umunota wa kabiri w’inyongera, bituma iyi kipe yo muri Zambia isezererwa.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, FUS Rabat yasezereye CS Sfaxien kuri penaliti 5-4 nyuma yo kuyitsinda igitego cya Karim Aouadhi ku munota wa 23 w’umukino.

Imikino ya 1/4 cya CAF Confederation Cup

Kuwa Gatanu

CS Sfaxien (TUN) 1-0 (4-5 tab) FUS Rabat (MAR) (0-1)

Kuwa Gatandatu

Zesco (ZAM) 2-2 Supersport (AFS) (0-0)

Ku Cyumweru

Club Africain (TUN) vs MC Alger (ALG) (0-1)

TP Mazembe (RDC) vs Hilal Obeid (SOUD) (2-1)

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru