RUHAGOYACU.com

Zesco ya Iranzi na Kasirye yihagazeho imbere ya SuperSport muri CAF Confederation Cup

Mu mukino ubanza wa 1/4 cya CAF Confederation cup wabereye muri Afurika y’Epfo, ikipe ya Zesco United ikinamo umunyarwanda Iranzi Jean Claude yabashije kwihagaraho, inganya na SuperSport United ubusa ku busa.

Iranzi Jean Claude ntiyagaragaye muri uyu mukino kuko atari mu bakinnyi 18 iyi kipe yo muri Zambia, yajyanye muri Afurika y’Epfo.

SuperSport United yabonye uburyo bwo gutsinda ku munota wa 14 w’umukino, ariko ntibwahira Bradley Grobley mu gihe kandi na Zesco byayangiye ku munota wa 33, ku mupira watewe na Fackson Kapumbu, umupira uca ku ruhande rw’izamu.

Zesco United yihariye umukino kurusha iyi kipe yari mu rugo, ariko umukino urangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’iyindi.

Ku ruhande rwa SuperSport United, abakkinnyi bari bitabajwe n’umutoza ni: Williams, Kekana, Daniels, Gould, Modiba, Letsholonyane, Furman, Phala, Mnyamane, Grobler, na Brockie.

Zesco United yabanjemo Banda, Silwimba, Owino, Musekwa, Kapumbu, Chaila, Mtonga, Daka, Ching’andu, Kalengo na Jesse Were.


Uko indi mikino iteganyijwe:

Kuwa Gatandatu

  • MC Alger (Algérie) vs Club Africain (Tunisie)
  • FUS Rabat (Maroc) vs CS Sfaxien (Tunisie)
  • Hilal Obeid (Soudan) vs TP Mazembe (RDC)

CAF Champions League

Kuwa Gatandatu

  • Al Ahly (Egypte) vs Esperance (Tunisie)
  • Ferroviario da Beira (Mozambique) vs USM Alger (Algérie)

Ku Cyumweru

  • Ahly Tripoli (Libye) vs Etoile du Sahel (Tunisie)
  • Mamelodi Sundowns (Afrique du Sud) vs Wydad Casablanca (Maroc)
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru