RUHAGOYACU.com

Amafoto- Kagere, Migi na Makenzi basize Jacques Tuyisenge icyondo, bamwifuriza Isabukuru y’amavuko ku ntsinzi ya Gor Mahia

Umunsi umwe nyuma yo kwizihiza Isabukuru ye y’Amavuko kuri uyu wa Gatanu, aho yujuje imyaka 26, rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda; Jacques Tuyisenge yatunguwe na bagenzi be bakinana muri Gor Mahia bamushyira mu cyondo, ku mukino batsinzemo Tusker ibitego 2-0.

Gor Mahia bari bakiriwe na Tusker ifite igikombe cya shampiyona ya Kenya giheruka, mu mukino wabo wa 25, maze bitwara neza, bayitsinda ibitego 2-0 birimo igitego cya Meddie Kagere ku munota wa 16 w’umukino na Blacberry ku munota wa 57.

Kagere yatsinze kimwe mu bitego bya Gor MahiaKagere yatsinze kimwe mu bitego bya Gor Mahia

Iyi kipe ikinamo Tuyisenge Jacues, Kagere Meddie, Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi na Nizigiyimana Karim ’Mackenzi’ kuri ubu irarusha Sofapaka amanota 12, aho iri ku isonga n’amanota 54 mu gihe Sofapaka ifite 42 mu mikino 26.

Kuri uyu mukino, Jacques Tuyisenge yatunguwe n’abakinnyi bagenzi be, barimo Meddie Kagere, Migi na Mackenzi bamusize icyondo, bamwifuriza Isabukuru Nziza y’Amavuko, ni nyuma yo kuzuza imyaka 26 kuri uyu wa Gatanu.

Mackenzi na Kagere basuka ibyondo kuri Jacques TuyisengeMackenzi na Kagere basuka ibyondo kuri Jacques Tuyisenge
Migi na Mackenzi bamusukaho ibiziba bivanze n'icyondo ku kibuga cya TuskerMigi na Mackenzi bamusukaho ibiziba bivanze n’icyondo ku kibuga cya Tusker
Tuyisenge nyuma yo kuva mu cyondoTuyisenge nyuma yo kuva mu cyondo
Jacques Tuyisenge yujuje imyaka 26 kuri uyu wa GatanuJacques Tuyisenge yujuje imyaka 26 kuri uyu wa Gatanu

Gor Mahia XI: Boniface Oluoch, Karim Nizigiyimana, Harun Shakava, Godfrey Walusimbi, Kenneth Muguna ( Philemon Otieno), Ernest Wendo, George Odhiambo ( Jean Mugiraneza), Francis Kahata, Meddie Kagere, Jacques Tuyisenge ( Timothy otieno).

Abasimbura: 16. Shaban Odhoji, 4.Wellington Ochieng, , 7. Jean Baptiste, 28. Oliver Maloba, 21. John Ndirangu,

Tusker: David Okello, Collins Shivachi, James Situma, Lloyd Wahome, Eugene Asike, Hashim Sempala, Humphrey Mieno, Jackson Macharia, Danson Kago, Paul Odhiambo, Allan Wanga.

Abasimbura: David Ochieng, Martin Kiiza, Abdul Hassan, Stephen Owusu, Michael Khamati, Boniface Muchiri , Osumba Brian.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Emery

    Kuya 1-10-2017 saa 18:52'

    Happy birthday to Jacques

  2. mukeshimana Adeline

    Kuya 25-09-2017 saa 09:03'

    ndumufana wa APR twebwe dutegereje Ibiva mubuyobozi bwumupira wamaguru murwanda. Murakoze mugire umunsi mwiza

  3. chris

    Kuya 24-09-2017 saa 08:51'

    Ntibahobaduhe baduhe I gikombe

  4. FRED

    Kuya 24-09-2017 saa 06:53'

    NDI UMUFANA WA RAYON TURASABA FERWAFA KO IKI KIBAZO YAKIGANA UBUSHISHOZI,HAKAZAKINWA IMINOTA YARI ISIGAYE,BYONGEYE KO NTA MATEGEKO AZWI YAGENGAGA IRI RUSHANWA,BABUMVIKANISHE NTAWE UBANGAMIWE.

  5. KAGABO

    Kuya 24-09-2017 saa 05:42'

    BAKOZAMAKOSACYANE


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru