RUHAGOYACU.com

AS Vita Club ya Sugira na Daddy Birori itsinze TP Mazembe, mu mukino w’ishiraniro

Igitego 1 cya Daddy Birori bita Tagy Etekiama kuri penaliti ku munota wa 83 gifashije ikipe ya AS Vita Club gutsinda umukino w’ishiraniro yahuragamo na Tout Pouissant Mazembe i Kinshasa.

Ni umukino wa Playoff wabereye kuri Stade Marthyrs i Kinshasa, yari yakubuse yuzuyemo abantu barenga 75,000 bari baje kwirebera uyu mukino.

Umunyarwanda Sugira Ernest yatangiye uyu mukino, aza gusimburwa na Taggy Etekiama ku munota wa 73. Uyu musore wari winjiye mu kibuga asimbura, akaba ari we waje gutsinda igitego nyuma y’ikosa ryakozwe na Kasusura mu rubuga rw’amahina.

Sugira yagize umukino mwiza muri rusange, aho yagerageje amashoti arenga 3, harimo 2 ajya mu izamu, ariko ntiyabasha kubona igitego.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, AS Vita Club irerekeza muri Tunisia, aho izatangira imikino y’amatsinda ya Champions League ihura na Esperance Sportif de Tunis kuri uyu wa gatatu.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ntihemuka yussuf

    Kuya 8-05-2017 saa 16:23'

    congazs ugira


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru