RUHAGOYACU.com

Bidasubirwaho, Yanga yegukanye igikombe cya 3 cya shampiyona yikurikiranya

Ikipe ya Yanga Africans yo mu gihugu cya Tanzania ikinamo umunyarwanda Niyonzima Haruna, yegukanye igikombe cya 3 cya shampiyona yikurikiranya, kikaba igikombe cya 22 mu mateka y’iyi kipe.

Yanga Africans itwaye shampiyona irusha Simba ikinyuranyo cy’ibitego 10, kuko amakipe yombi yanganyaga amanota 68, nyuma yaho Yanga yatsinzwe umukino wo kuri iki cyumweru na Mbao igitego 1-0, yarimo kurwana no kutamanuka.

Igitego cya Habib ku munota wa 23, ntabwo Niyonzima na bagenzi be, babashije kucyishyura n’ubwo bagiye babona amahirwe menshi yo kubona igitego ariko ntibibakundire.

JPEG - 128.5 kb
Wari umukino ukomeye cyane

Uburyo bwiza cyane bwabonetse ku munota wa 78, ubwo Niyonzima yarekuraga ishoti rikomeye, rikagarurwa n’umuzamu wa Mbao, rutahizamu Obrey ukomoka mri Zambia yashaka kuwukurikira, agategwa n’umuzamu, ariko umusifuzi ntagire icyo abikoraho.

Uyu mukino kandi warimo amahane cyane, wagaragayemo abakinnyi ba ba Yanga bagiye gukura ibyo bakekaga ko ari uburozi mu izamu rya Mbao, nabyo bigateza ikibazo.

JPEG - 80 kb
Niyonzima yavuy mu kibuga ku munota wa 85\

Mbao itozwa n'umurundiMbao itozwa n’umurundi

Mbao itozwa n’umurundi Ndayiragije Etienne, iyo itabasha kubona amanota 3, yari guhita imanuka mu cyiciro cya 2.

Iyi kipe irangije ku mwanya wa 14, ikaba izakina umukino wa nyuma na Simba SC w’igikombe cy’igihugu, aho ikipe izacyegukana izabona tike yo guhagararira Tanzania mu gikombe cy’Africa cy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup.

Ni umukino wa nyuma Niyonzima Haruna akiniye ikipe ya Yanga, akaba yari amaze imyaka 5 abarizwa mu gihugu cya Tanzania.

Niyonzima akaba yarabwiye RuhagoYacu mu minsi ishize, ko yifuza gukomereza ahandi, kuko muri Tanzania, yunva byinshi yarabitwaye.

JPEG - 141.8 kb
Uko shampiyona irangiye, amakipe akurikirana

Avuye muri Tanzania, ahesheje ikipe ya Yanga ibikombe 4 bya shampiyona, igikombe 1 cy’igihugu batwaye umwaka ushize na CECAFA Kagame Cup, begukanye muri 2012.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!