RUHAGOYACU.com

D. Birori (Teddy Etekiama) yafashije Vita Club kuyobora shampiyona

Ikipe ya Vita Club yari idafite Sugira Ernest, ndetse ibifashijwemo na Teddy Etekiama yabashije gutsinda Renaissance ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Congo Kinshasa, zone y’uburengerazuba.

Vita Club yihariye iminota ya mbere y’umukino, ariko iza kugira imvune ya Padou Bompunga wasimbuwe na Makwekwe mbere y’uko Etekiama atsinda igitego cya mbere ku ishoti rikomeye ku munota wa 31 w’umukino.

Mbere gato yuko amakipe yombi ajya mu karuhuko, Renaissance yabonye coup-franc yahanwe na Joli, Pisthou Matumona Roum yishyurira ikipe ye, amakipe yombi ajya mu karuhuko ari 1-1.

Ku mupira watewe na Ngonda ukagarurwa n’umuzamu Héritier Nke wa Renaissance, Teddy Etekiama yawusubijemo, atsinda igitego cya kabiri cya Vita Club, icya kabiri cye muri uyu mukino.

Gutsinda uyu mukino byafashije Vita Club kugira amanota 30 ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na DCMP ifite amanota 28 naho Renaissance ifite 27 ku mwanya wa gatatu.

Uko imikino yarangiye muri zone y'uburengerazubaUko imikino yarangiye muri zone y’uburengerazuba

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru