RUHAGOYACU.com

Danny Usengimana afashije Singida gutsinda Mbeya City mbere y’uko shampiyona ihagarikwa

Rutahizamu w’umunyarwanda Usengimana Danny ukina mu ikipe ya Singida mu gihugu cya Tanzania, afashije ikipe ye gutsinda ikipe ya Mbeya City ibitego 2-1 kuri uyu wa gatandatu, ifata umwanya wa 4 ku rutonde rw’agateganyo.

Uyu mukinnyi w’umunyarwanda yatsinze igitego cya 2 cyafashije ikipe ye kubona amanota 3 bari bakeneye cyane, mbere y’uko shampiyona muri Tanzania ihagarara, bakerekeza mu mikino ya CECAFA Senior Challenge Cup.

Ni umukino wabereye kuri Stade Namfua iherereye Singida, imbere y’abakunzi batari bacye b’iyi kipe iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Singida United yatangiye neza ubwo Yusuph Kagoma yayitsindiraga igitego ku munota wa 17. Ni nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Danny Usengimana wacenze umukinnyi ku ruhande rw’iburyo, akawihundura imbere y’izamu abakinnyi ba Mbeya bashaka kuwugarura ugahura n’uyu musore Yusuph wahise atsinda igitego cya mbere.

Igice cya mbere cy’umukino cyakomeje kwiharirwa n’ikipe ya Singida United ariko bajya kuruhuka nta kindi gitego kigiyemo.

Akenshi Danny Usengimana na Rusheshangoga baba bari mu bakinnyi babanza mu kibugaAkenshi Danny Usengimana na Rusheshangoga baba bari mu bakinnyi babanza mu kibuga

Ikipe ya Singida ivuye kuruhuka, yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Mbeya City yakiniraga inyuma cyane, bakomeza guca ku ruhande rwakinagaho abanyarwanda 2, Usengimana Danny na Rusheshangoga Michel.

Danny Usengimana yaje gutsinda igitego cya 2 ku munota wa 54, nyuma y’umupira bazamukanye, bawuteye mu izamu, abakinnyi ba Mbeya bawugarura uhura na Danny wahise atsinda igitego cya 2.

Iyi kipe yabaye nk’isubira inyuma yumva ko umukino ishobora kuba iwutsinze, biyiviramo kotswa igitutu n’ikipe ya Mbeya City, maze ahagana ku munota wa 66, umukinnyi Hamidou wa Mbeya wari winjiye mu kibuga asimbuye, atsinda igitego.

Iyi kipe byashobokaga ko yari kubona igitego cya 2, ariko amahirwe yagiye ibona agasanga umuzamu Peter Manyika Junior wari umaze imikino 5 adatsindwa igitego ahagaze bwuma.

Mu minota ya nyuma Singida ibifashijwemo n’abakunzi bayo bari kuri Namfua yokeje igitutu ikipe ya Mbeya City, ariko birangira nta gitego itsinze cy’indi.

Iyi kipe yahise ifata umwanya wa 4 ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 20 ikaba irushwa amanota 3 n’ikipe ya Simba SC na AZAM FC zifite 23, ikarushwa n’ikipe ya Yanga Africans yahoze itozwa na Hans Van Pluijim utoza iyi kipe ya Singida inota 1.

JPEG - 69 kb
Umutoza Pluijim afite gahunda yo kwegukana shampiyona uyu mwaka

Simba SC ikinamo Niyonzima Haruna izakina kuri iki cyumweru, naho AZAM FC ikine ku wa mbere.

Iyi shampiyona yo muri Tanzania izongera gusubukurwa nyuma y’imikino ya CECAFA y’ibihugu izabera muri Kenya guhera tariki ya 03 kugeza tariki ya 17 Ukuboza muri uyu mwaka.

JPEG - 93.9 kb
Iyi kipe ni nshya mu cyiciro cya mbere, ariko iri muzihagaze neza cyane

Uko indi mikino yagenze:

Young Africans 1 - 1 Prisons
Kagera Sugar 0 - 0 Stand United
Ruvu Shooting 2 - 1 Majimaji
Mbao 1 - 0 Mwadui

Ku Cyumweru:

14H00: Simba SC vs Lipuli

Ku wa mbere:

15H00: AZAM FC vs Mtibwa Sugar

PNG - 335.7 kb
Uko amakipe akurikirana nyuma y’imikino 11
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru