RUHAGOYACU.com

Haracyari kare ku buryo wavuga ko Simba SC izadutwara igikombe- Kapiteni Haruna

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’ikipe ya Yanga SC, Haruna Niyonzima yatangaje ko batarakura amaso ku gikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania, Vodacom Premier League, ni nyuma yahoo batsinzwe na Mbeya City mu gihe ikipe ya Simba SC ikomeje gutsinda.

Muri iki icyumweru, Yanga SC yari yarekeje ku kibuga cya Mbeya City, aho yatsinzwe ibitego 2-1 mu gihe Simba SC yo yabashije gutsinda Stamd United igitego 1-1 bituma ikomeza kubasiga mu manota.

Aganira n’itangazamakuru ryo muri Tanzania, kapiteni wa Yanga SC, umunyarwanda Haruna Niyonzima yagize ati:” Gutakaza imikino ibiri ni ikibazo gikomeye, ariko ntibivuze gutakaza shampiyona nubwo Simba iyoboye ntabwo dusinziriye, ni ibyago twagize.”

Haruna na Mbuyu, bakinana muri Yanga SCHaruna na Mbuyu, bakinana muri Yanga SC

Mu mikino 13 amakipe yombi amaze gukina, Simba SC iyoboye shampiyona n’amanota 35, ikurikiwe na Yanga SC ifite amanota 27 mu gihe Azam FC na Stand United zinganya amanota 22 ku mwanya wa gatatu, ariko Stand United ifite imikino 14.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bolingo

    Kuya 8-11-2016 saa 02:07'

    Imikino 13 akaba avuga ngo haracyali kale!! ubu niki kimwemeza ko indi nkayo izarangira barayinyuzeho!? Ntakind yavuga

  2. SAMUER

    Kuya 6-11-2016 saa 01:08'

    GOOOOO!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru