RUHAGOYACU.com

Ibitego bya Migi na Jacques Tuyisenge, byafashije Gor Mahia gutangirana intsinzi muri shampiyona

Abanyarwanda; Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ na Jacques Tuyisenge, baraye bafashije ikipe ya Gor Mahia kwitwara neza mu mukino ubanza wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya, bayitsindira ibitego bibiri muri 3-1 yatsinze Kariobangi Sharks yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Gor Mahia yafunguye amazamu hakiri kare, ku gitego cyatsinzwe na Harun Shakava ku munota wa 17 gusa w’umukino, hari mbere y’uko Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ wakinaga umukino we wa mbere w’irushanwa muri Gor Mahia nyuma yo kuyerekeza mu mpera z’umwaka ushize, atsinda igitego cya kabiri cy’iyi kipe ku munota wa 39.

Haruna Shakava na...Haruna Shakava na...
Migi, bafashije K'Ogalo kuyobora igice cya mbere ku bitego 2-0Migi, bafashije K’Ogalo kuyobora igice cya mbere ku bitego 2-0

Mu gice cya kabiri, habura iminota itatu ngo umukino urangire, Jacques Tuyisenge yatsindiye Gor Mahia igitego cya gatatu mu gihe Martin Odongo yatsinze impozamarira ku ruhande rwa Kariobangi Sharks ku munota wa kabiri w’inyongera.

Tuyisenge Jacques yatsinze igitego cya gatatu cya Gor MahiaTuyisenge Jacques yatsinze igitego cya gatatu cya Gor Mahia

Mu mukino utaha w’umunsi wa kabiri wa shampiyona, Gor Mahia izakira Zoo Kericho, Kisumu City, kuwa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2017.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. gasore

    Kuya 13-03-2017 saa 05:11'

    mbega byizaaaaa nkabanyarwanda turishima iyo twumva abana babanyarwanda bakina hanze bitwaraneza


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru