RUHAGOYACU.com

Igitego cya Jacques Tuyisenge ntabwo cyari gihagije kuri Gor Mahia

Gor Mahia ikinamo abanyarwanda; Jacques Tuyisenge, Kagere Meddie na Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ yatakaje umukino wa mbere muri shampiyona ya Kenya, itsindwa na Western Stima ibitego 2-1 ku munsi wa gatatu wa shampiyona.

Uyu mukino wakiriwe na Western Stima kuri Moi Stadium, Kisumu, kuri iki Cyumweru, ariko ntibyabujije Gor Mahia kubatanga kuwinjiramo, aho yabonye uburyo bwari kubyara igitego ku munota wa 10, ariko umupira wa Godfrey Walusimbi ukurwamo na Stephen Odhiambo.

Nyuma yo kudahirwa n’uburyo Walusimbi yari abonye, Gor Mahia yakomeje gushyira itutu kuri Western Stima ndetse nyuma y’iminota itanu gusa, Jacques Tuyisenge agushwa mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti yaje kwinjizwa neza na Tuyisenge Jacques, bifashe Gor Mahia kuyobora umukino n’igitego 1-0.

Amakipe yombi yabonye uburyo butandukanye burimo ubwa Bernard Ondiek wa Western Stima, wazamukanye umupira ariko aza kwiharira, bupfa ubusa mu gihe kandi Timothy Otieno yashoboraga gutsindira Gor Mahia igitego cya kabiri ku mupira wa Kenneth Muguna, ariko biramwangira kugeza aho amakipe yombi yagiye mu karuhuko, Gor Mahia ikiyoboye umukino.

Gor Mahia yakomeje guhusha ibitego ndetse mu minota ibanza y’igice cya kabiri hari hatahiwe, Timothy Otieno wahisemo gutera umupira hanze arebana n’umuzamu, mu gihe ku ruhande rwa Wester Stima, umutoza Omino yinjizaga mu kibuga Herbert Kopany mu mwanya wa Victor Ochieng, naho ku munota wa 62, Meddie Kagere asimbura Otieno wari wakomeje gupfusha uburyo bwinshi ubusa.

Kwinjiza mu kibuga Moses Arita mu mwanya wa Brian Marita ku ruhande rwa Western Stima byaje gutanga umusaruro kuko ku munota wa 67, Kopany yagushijwe mu rubuga rw’amahina, maze Frederick Shimoyo yinjiza neza penaliti bahawe.

Gor Mahia yakomeje guhusha uburyo burimo ubwa Kenneth Muguna ku munota wa 70, ariko iza gukosorwa na Frederick Shimoyo wabatsinze igitego cya kabiri nyuma y’iminota itandatu, ndetse bibaviramo gutakaza umukino wa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka n’ubwo baribongejwe iminota irindwi yari kugira icyo ihindura ku mukino!

Gor Mahia yari iya mbere mbere y’uyu mukino, yahise ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota 6, inyuma ya Bandari FC n’amanota 7 mu mikino 3 ndetse na AFC Leopards ifite amanota 6 mu mikino ibiri.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. elyse

    Kuya 2-04-2017 saa 20:23'

    nibyiza kuba jacques tuyisenge yatsinze nubwo batakaje ariko nkabanyarwanda uriya nambasaderi wacu muri kenya buriya yafunguye amarembo kubandi bakinnyi bakwifuza kwerekezayo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru