RUHAGOYACU.com

Imvune yabujije Migi gukina umunsi wa kabiri wa shampiyona

Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ ntiyagaragaye mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ikipe ye ya Gor Mahia yahuyemo na Zoo Kericho kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mukino wabereye kuri Moi Stadium, kisumu, warangiye Gor Mahia yegukanye amanota atatu ku gitego 1-0 cya Kenneth Muguna mu gice cya kabiri cy’umukino.

Gor Mahia ikinamo abanyarwanda; Jacques Tuyisenge wabanje mu kibuga akanarangiza umukino na Meddie Kagere wari ku ntebe y’abasimbura mu gihe Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ atagaragaye kuri uyu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona.

Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi nytiyakinnye umunsi wa 2 wa shampiyona ya KenyaMugiraneza Jean Baptiste ’Migi nytiyakinnye umunsi wa 2 wa shampiyona ya Kenya

Nk’uko umutoza w’iyi kipe, Ze Maria abitangaza, Migi yasibye uyu mukino kubera imvune yo mu itako yagiriye mu myitozo itegura uyu mukino bakiriye kuri uyu wa Gatandatu.

Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ wageze muri Gor Mahia mu mpera z’umwaka ushize wa 2016, avuye muri Azam FC, amaze gukinira Gor Mahia mu mikino ibiri y’amarushanwa, aho yayifashije gutwara igikombe cya Kenya Super Cup batsinze Tusker FC 1-0 mu gihe ku mukino ufungura shampiyona, yatsinze kimwe mu bitego 3-1 batsinze ikipe ya Kariobangi Sharks.

Migi amaze gukinira Gor Mahia imikino 2, atwaramo igikombe cya Super CupMigi amaze gukinira Gor Mahia imikino 2, atwaramo igikombe cya Super Cup

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru