RUHAGOYACU.com

Jacques Tuyisenge afashije Gor Mahia kuguma ku mwanya wa mbere

Ikipe ya Gor Mahia ibonye intsinzi ya gatatu yikurikiranya muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya, ubwo yatsindaga Muhoroni Youth FC ibitego 2-0 birimo igitego cya Tuyisenge Jacques.

Muri uyu mukino wabereye kuri Moi Stadium kuri uyu wa Gatandatu, Tuyisenge Jacques yafunguye amazamu mu gice cya mbere mu gihe George ’Blackberry’ yatsinze igitego cya kabiri mu kindi gice cy’umukino.

Gor Mahia yihariye umukino binyuze ku bakinnyi bayo barimo Jacques Tuyisenge, Meddie Kagere na Timothy Otieno, aba bagoye ab’inyuma ba Muhoroni barimo kapiteni Faina Jacobs, yabonye uburyo butandukanye binyuze ku mipira y’imiterekano, ariko bananirwa kububyaza umusaruro.

Iminota itanu mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, Tuyisenge yafunguye amazamu ku gitego yatsindishije umutwe.

Ku munota wa 78, Blackberry yashimangiye intsinzi ya Gor Mahia, atsinda igitego cya kabiri, bituma bakomeza kuyobora shampiyona n’amanota 37, amanota ane imbere ya Posta Rangers ku munsi wa 19 wa shampiyona.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. wawo

    Kuya 21-10-2017 saa 21:34'

    aba rayon mwihangane muzabikora ikindi gihe

  2. Jados

    Kuya 5-08-2017 saa 18:29'

    Feresitation Kuri Tuyisenge Agaciro Niwe Ugomba Kukiha.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru