RUHAGOYACU.com

KAC Kenitra ya Bayisenge, yashoje shampiyona ku mwanya wa nyuma

Ikipe ya Kenitra Athletic CLub ikinamo umunyarwanda Emery Bayisenge, yaraye isoje shampiyona yo mu gihugu cya Maroc, iri ku mwanya wa nyuma mu cyiciro cya mbere bita "Botola League".

Iyi kipe y’uyu myugariro w’umunyarwanda, uyu mwaka yagize shampiyona itayoroheye, kuko mu mikino 30 bakinnye yose yatsinzemo imikino 5 yonyine, inganya imikino 8, naho imikino 17 irayitakaza.

Kuri uyu wa gatanu iyi kipe ya KAC Kenitra, yanganyije n’ikipe ya Kasba Tadla 0-0, umukino EMery Bayisenge atagaragayemo, nk’uko yabibwiye RuhagoYacu, kubera amakarita y’umuhondo.

PNG - 62.2 kb
Uko urutonde ruhagaze

Kenitra izaba ibarizwa mu cyiciro cya 2 umwaka utaha, ikipe uyu munyarwanda asigajemo amasezerano y’imyaka 2.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. kalisa Jean Claude

    Kuya 27-05-2017 saa 19:21'

    N’ubundi asanzwe ashyuha mu mutwe nagire aze iwabo ariho abeshyabeshya

  2. steve

    Kuya 27-05-2017 saa 16:13'

    Pole sana azashake indi kipe yigiramo nki ntizanyo ariko nizere ko urwego rwe yaruzamuye akazugarira nuza mu mavubi nkuko Danny na Mico bazamuye urwego rwabo dore ko aribo bonyine bari ku rutonde rwabatsinze byinchi nk’abanyarwanda muri championt y’u rwanda kuko abandi ari abanyamahanga gusa(Usengimana, Wayi yeka, Mico, Kambale Salita, Chabalala, Shassir, Mutebi, Pierrot,Camara, Faruk) mugihe nta rutahizamu wikipe yacu APR uru rimo birababaje peMulisa weeeeee warakoze gusa???????

  3. mugisha

    Kuya 27-05-2017 saa 12:05'

    niyihangane bibaho nimba yaritwaye neza bazamugura andi makipe


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru