RUHAGOYACU.com

Kagere na Jacques Tuyisenge bagaruriye Gor Mahia icyizere cyo kwisubiza shampiyona ya Kenya

Ibitego bya Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie bifashije ikipe ya Gor Mahia gukomeza kotsa igitutu ikipe ya Tusker ya mbere, ni nyuma yo gutsinda Muhoroni Youth 2-0.

Muri uyu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona ya Kenya wabereye kuri Moi stadium, Jacques yafunguye amazamu ku munota wa cumi, igitego cye cya cumi muri iyi shampiyona.

Kagere Meddie yashimangiye intsinzi ya Gor Mahia ku munota wa 32, igitego cye cya gatatu mikino ya shampiyona akinira K’Ogalo.

Gutsinda uyu mukino, byatumye Gor Mahia igira amanota 54, inota rimwe inyuma ya Tusker irakina umukino wayo ubanziriza uwa nyuma kuri iki Cyumweru na AFC Leopards, mbere yo gusoza shampiyona bahura na Gor Mahia.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru