RUHAGOYACU.com

Kenitra ya Emery yongeye gutakaza, umunsi mwe mbere y’uko shampiyona irangira

Ikipe ya Kenitra Athletic Club yo mu gihugu cya Maroc ikinamo umnyarwanda Bayisenge Emery, ikomeje kudahirwa n’imikino ya nyuma ya shampiyona yo mu cyiciro cya mbere cya Maroc.

Botola League, icyiciro cya mbere iyi kipe yakinagamo muri uyu mwaka wa 2016/17, ntizakigaragaramo mu mwaka utaha.

KAC Kenitra mu mikino igera kuri 29 yakinnye, yatsinzemo imikino 5 yonyine, itsindwamo indi mikino igera kuri 17, ikaba isigaje umukino umwe igasoza iyi shampiyona.

Kuri iki cyumweru Bayisenge EMery nabagenzi be, bakinaga n’ikipe ya Chabab Atlas Khenifra, baza kunganya igitego 1-1.

JPEG - 46.1 kb
Emery yari mu bakinnyi babanje mu kibuga kuri iki cyumweru

Icyiza gihari kuri uyu mukinnyi Bayisenge Emery, ni uko kuva yava mu ikipe ya APR FC, atajya abura mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga, akaba nta n’invune uyu musore yahuye nazo muri uyu mwaka we wa mbere muri Maroc.

JPEG - 56.2 kb
Bayisenge kuva yaza mu ikipe ya Kenitra, ntajya abura mu kibuga

Bayisenge hari amakipe amwe na mwe yagiye ashima uko yitwara, bikaba bishoboka ko ashobora kuzabona ikipe umwaka utaha, bitamukundira agakomezanya n’iyi kipe mu cyiciro cya 2, kuko akiyifitiye amasezerano y’imyaka 2.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. gasore

    Kuya 22-05-2017 saa 10:55'

    urwango rwa bareyo ntaho mutarugeza mwaruraze nabana banyu nkawe musesenguzi ntagitekerezo kizima narinum
    va utanga wp igihe cyose Amaso yawe yibonera ibibigusa umuntu wese ufite aho ahuriye na Apr Fc umuvuganabi njye mbona ugira ishyari kuberako Mukecuru nako gasenyi yawe ntabakinnyi babanyarwanda itanga hanze

  2. Lambert

    Kuya 22-05-2017 saa 10:13'

    Musesenguzi uzabanze naw ugere aho agez niba naw yabonye aho akinira izo karaté.

  3. -####-

    Kuya 22-05-2017 saa 07:01'

    sinabonye izanyuma muri Nigeria kd ho hadakomeye nko muri Moroco ziza zigahondagura gasenyi mukecuru!!!! kd ngo irakomeye ye!!!!!

  4. aimable

    Kuya 22-05-2017 saa 06:52'

    courage muhungu wacu, nubundi iyo in inzira ijujyana iburayi neza

  5. Musesenguzi

    Kuya 21-05-2017 saa 23:51'

    Emeriiiiiiiii!! Bayisengeeeeee!!!
    Arayimanuye mu cyiciro cya kabiri umwana ukina karate n’imigeri mu kibuga aho gukina umupira rero!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru