RUHAGOYACU.com

Ku nshuro ya mbere Jacques Tuyisenge yatsinze ibitego 3 mu mukino umwe akina muri Kenya

Nyuma y’amezi 18 atangiye gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Kenya; Jacques Tuyisenge yatsinze ibitego bitatu mukino umwe (hat-trick) ni mu mukino wa 27 ku ikipe ye ya Gor Mahia yatsindaga Kariobangi Sharks ibitego 3-1.

Uyu mukino wabereye kuri Moi Stadium i Kisumu kuri uyu wa Kabiri, Jacques Tuyisenge yatsinze ibitego byose mu gice cya mbere cy’umukino.

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 14 nyuma yaho Jeff Oyemba atanze umupira nabi, mu gihe nyuma y’iminota ine gusa, uyu rutahizamu w’umunyarwanda yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Kagere Meddie.

Ku munota wa 36 w’umukino, Jacques Tuyisenge yatsinze igitego cya gatatu muri uyu mukino ku mupira yahawe na Wellington Ochieng mu gihe impozamarira ya Kariobangi Sharks yatsinzwe na Masud Juma ku munota wa 73.

Mugiraneza Jean Baptiste Migi yinjiye mu kibuga ku munota wa 80 w’umukino asimbuye Kenneth Muguna mu gihe Tuyisenge yahaye umwanya Jeconia Uyoga mu minota ibiri y’inyongera.

Aba bakinnyi b’abanyarwanda bagiye guhesha Gor Mahia igikombe cya 16 cya shampiyona, aho kugeza ubu bayoboye n’amanota 63.

Jacques Tuyisenge yageze muri Gor Mahia nyuma ya CHAN 2016, afite imvune atangira kuyikinira ku munsi wa karindwi wa shampiyona muri Mata 2016, anayifasha kubona intsinzi ya mbere muri uwo mukino.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Gicu

    Kuya 17-10-2017 saa 20:58'

    Wakoze cyane Tuyisenge we. Nizeye ko uzabikomereza mu Rwanda umwaka utaha.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru