RUHAGOYACU.com

Kugaruka kwiza kuri Haruna Niyonzima na bagenzi be, Yanga SC yafashe umwanya wa mbere muri shampiyona ya Tanzania

Ikipe ya Yanga SC ikinamo umunyarwanda, akaba na kapiteni wayo, Haruna Niyonzima, yatangiye imikino yo kwishyura muri shampiyona ya Tanzania, itsinda JKT Ruvu biyihesha gufata umwanya wa mbere muri Vodacom Premier League.

Uyu mukino wabereye kuri stade y’igihugu ya Dar es Salaam, Yanga SC inafite igikombe giheruka yatsinze ibitego 3-0, hari nyuma yo gutangira umukino bahusha uburyo burimo ubwa Amiss Tambwe wateye umupira n’umutwe ugakurwamo n’umuzamu Hamiss Seif wa JKT Ruvu.

Deus Kaseke ku mupira yahawe na Simon Msuva ku munota wa 37 w’umukino, yafunguye amazamu ku ruhande rwa Yanga SC, ndetse basoza igice cya mbere bayoboye umukino n’igitego 1-0.

Aba bakinnyi bombi bongeye guhererekanya mu gice cya kabiri, maze ku mupira Deus Kaseke yahaye Msuva, na we atsindira ikipe ye igitego cya kabiri ku munota wa 57 w’umukino, mbere yuko Msuva n’ubundi atsinda agashinguracumu habura umunota umwe ngo umukino urangire.

Yanga SC ikaba yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 36, inota rimwe imbere ya Simba SC yo irakina na Ndanda FC kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2016.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Claude

    Kuya 23-03-2017 saa 08:35'

    Haruna tukwifuri guhirwa kdh turagukunda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru