RUHAGOYACU.com

Mashemeji Derby: Kagere afashije Gor Mahia kunyagira Leopards

Ikipe ya Gor Mahia itsinze umwe mu mikino iba ikomeye kurusha iyindi mu gihugu cya Kenya, ibitego 3-0 itsinda ikipe mukeba AFC Leopards, mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona mu gihugu cya Kenya.

Mashemeji Derby yabereye kuri Nyayo Internation Stadium kuri iki cyumweru, mu mujyi wa Nairobi.

Ikipe ya Gor Mahia yariifite ikibazo cyo kubura abakinnyi 2 bakomeye b’abanyarwanda bamaze iminsi bitwara neza, Mugiraneza Jean Baptiste na rutahizamu Tuyisenge Jacques.

JPEG - 32.4 kb
Kagere Medie yihagazeho imbere agora abakinnyi ba Leopards

Icyumweru cyose, ikipe ya Gor Mahia yari ibizi ko aba bakinnyi batazabasha kuboneka, ariko umutoza Ze Maria yakomeje kuvuga ko azashingira kuri Mugiraneza Jean Baptiste, mu gihe bakomeje gukora ibishoboka byose Tuyisenge abe yaboneka.

Leopards isanzwe ikomeye cyane hagati, yakomeje kwitegura ishaka uko izaca kuri Migi, n’uko bagomba guhagarika Tuyisenge Jacques, ariko Stewart Hall atungurwa no kubona nta mukinnyi n’umwe muri aba ubanje mu kibuga.

Ku munota wa 18 w’umukino ni bwo Kagere Medie yafunguye amazamu, igitego cye cya 3 atsinze muri Mashemeji Derby kuva yagera muri Kenya.

Iki gitego cyahaye imbaraga ikipe ya Gor Mahia, yari ishyigikiwe n’abafana benshi bari muri Nyao, bica intege indi mbaga yari inyuma ya Leopards.

JPEG - 54.1 kb
Odhiambo bita Blackberry, acecekesha abafana ba Leopards

Ku munota wa 40, ku mupira wazamukanywe na Moses Odhiambo, yaje kuwurenza umuzamu wa Leopards Ian Otieno, atsinda igitego cya 2, bajya kuruhuka Gor Mahia iri mbere n’ibitego 2.

Igice cya 2 umutoza Stewart Hall yakoze impinduka ashaka uko yabona igitego, ariko Gor Mahia ikomeza kumubera ibamba.

Umukino ubura iminota 8 ngo urangire, ni bwo umusore Timothy Otieno yatsinze igitego cya 3 n’umutwe, kuri coup franc yari irekuwe na Warusimbi, umupira ugafata umutambiko w’izamu, ugarutse uhura n’uyu musore.

Gor Mahia yafashe umwanya wa 2 n’amanota 19, irushwa na Posta Rangers ya mbere, amanota 2.

Abakinnyi babanje mu kibuga n’abasimbura:

AFC Leopards: Ian Otieno, Joshua Mawira, Robinson Kamura, Samuel Ndung’u, Abdalla Salim, Duncan Otieno, Bernard Mang’oli, Allan Kateregga, Whyvonne Isuza, Paul Kiongera and Gilbert Fiamenyo.

Abasimbura: Gabriel Andika, Marcus Abwao, Yakubu Ramadhan, Mike Kibwage, Andrew Tololwa, Haron Nyakha and Marcellus Ingotsi

Gor Mahia: Boniface Oluoch, Karim Nizigiyimana, Wellington Ochieng, Musa Mohammed, Haron Shakava, Kenneth Muguna, Ernest Wendo, Godfrey Walusimbi, George Odhiambo, Timothy Otieno and Meddie Kagere

Abasimbura: Shaban Odhoji, Innocent Wafula, Philemon Otieno, Francis Kahata, Jean-Baptiste Mugiraneza, John Ndirangu and Jacques Tuyisenge.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Musesenguzi

    Kuya 8-05-2017 saa 22:55'

    Stephen,
    Wakoze Kubwo amasomo umpaye.
    Reka nkwibarize, Uzi nkora he? Uzi ndinde?! Uzi Ute ko ntakora cg ntakoze aho hose?
    Uzi inshuro ngiye hanze n’ibihugu nagezemo.
    Mu izina ry’Imana, kandi sinaza kurahira mu izina ry’Imana ibinyoma kuri uru rubuga, ntamugabane w’isi ntarageramo. Wowe wasanga utararenga n’i Gatuna!!!!
    Mwagiye mwiyoroshya ariko!! Utumye nkwibwira bitari ngombwa!!!!

  2. stephen

    Kuya 7-05-2017 saa 23:19'

    Ese degaule niwe ushinzwe gutanga ubwenegihugu??? musesenguzi menya atarabasha byibuze no gusaba passez port ngo arebe ibisabwa kuko bur’igihe atekereza ko arukubibona vite vite? Na nubu ntabwo arasobanukirwa uko ubwenegihugu butangwa n’abafite inshingano zo kubutanga abari bo? Leta yonyine niyo ifite ubushaka bwo kubutanga ku wabusabye byemewe n’amategeko (binyuze muri immigration ikorera hariya ku kabindi ukajyayo ukuzuza ibisabwa, agasobanura impamvu ubushaka ujyanye naba temoins bakuzi(ababyeyi,abavandimwe, uwakureze, ukwishingiye cg uwo mwashakane niba ar’umwenegihu imbere ya jury) watsinda bikazatangazwa na MINIJUST mu gazeti ya leta cg mu nama yaba mininstres niba wabubonye. Iyo washakanye n’umunyarwanda uba ufite amahirwe menchi yo kububona nkuko itegeko nshinga ribyemeza ariko bifata igihe. Wabonaga kera abakinnyi biborohera kububona banyura njiya ya panya bakabona ibyangombwa by’akazi ukagira ngo niko bizahora ?? Uzajye ku kabindi bagusobanurire uburyo babusaba nuko butangwa ndugu yangu naho degaule nta nicyo yakora kugira ngo umukinnyi runaka abone ubwenegihugu vuba kuko ntabubasha abifitiye nkuko wowe ubyifuza. You must be apdated.

  3. musesenguzi

    Kuya 7-05-2017 saa 18:21'

    Ibuye ryanzwe na FerwaDegaule niryo rikomeje umupira wo muri Kenya. Kagere Medi!!!!!!!!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru