RUHAGOYACU.com

Meddie Kagere yongeye gufasha Gor Mahia gusubira ku mwanya wa mbere

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Meddie Kagere yatsindiye Gor Mahia mu mukino wa shampiyona bahuragamo na SoNy Sugar kuri uyu wa Gatandatu, bifasha iyi kipe kugaruka ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.

Gor Mahia yari yakiriwe na SoNy Sugar kuri Moi Stadium i Kisumu, mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona, iyitsindira mu rugo ibitego 2-1.

Ernest Wendo yafunguye amazamu ku ruhande rwa Gor Mahia ku munota wa 22 w’umukino, ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, bifasha ikipe ye kuyobora umukino n’igitego 1-0.

Sony Sugar yaje kwiharira umukino mu gihe gito ndetse biza kuyihira ubwo George Abege yabyazaga umusaruro uburyo yari abonye, atsindana igitego cyo kwishyura umunyezamu Bonface Oluoch mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka.

Meddie Kagere watsindiye yi kipe mu mukino uheruka wa shampiyona, yaje no kuyihesha igiteo cy’intsinzi nyuma y’iminota itatu gusa bavuye mu karuhuko, ku mupira yahawe na Kenneth Muguna.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Philemon Otieno yasimbuye umunyarwanda Jean Baptiste Mugiraneza, ariko igitutu Gor Mahia yashyirwagaho na Sony Sugar ntacyo cyatanze kuko umukino warangiye K’Ogalo begukanye itsinzi y’ibitego 2-1.

Gor Mahia ikaba yasubiye ku mwanya wa mbere n’amanota 12 mu gihe amakipe ayikurikiye adashobora kuyishyikira n’ubwo yatsinda imikino yayo.

Sony Sugar: Otieno Kevin, Ochieng Eugene, Olare Samuel, Omari Justine, Oluoch Kevin, Abdallah Hamisi (Fredrick Onyango), Chamberi Mwita, Boniface Muchiri, Amos Asembeka, Ademba Victor, Abege George

Abasimbura batakoreshejwe: Muthomi Tom, Omondi Bernard, Omweri Joseph,Wekesa Curtis, Omondi Toblas, Yemi Mwana.

Gor Mahia : Boniface Oluoch, Karim Nizigiyimana, Musa Mohammed, Harun Shakava, Wellington Ochieng, Kenneth Wendo, Jean Baptiste Mugarineza (Philemon Otieno), Godfrey Walusimbi, Jack Tuyisenge (John Ndirangu), Meddie Kagere (George Odhiambo), Kenneth Muguna.

Abasimbura batakoreshejwe: Peter Odhiambo, Timothy Otieno, Francis Kahata na Innocent Wafula.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!