RUHAGOYACU.com

Migi na Gisa Fausta bibarutse umukobwa, bituma adakinira Azam FC yatsinzwe

Ikipe ya Azam FC yatsinzwe umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona yari yagiye gusuramo ikipe ya Mbao FC, ku bitego 2-1 mu mujyi wa Mwanza, umukino wabereye kuri stade ya CCM Kirumba.

Azam FC yakinnye idafite Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ nubwo bari bajyanye na we I Mwanza, ariko akimara kumenya ko umufasha we, Gisa Fausta yajyanywe mu bitaro, yasabye umutoza ko atakina uyu mukino.

AZAM yatsinzwe na Mbao FC 2-1AZAM yatsinzwe na Mbao FC 2-1

Uyu muryango wa Migi na Gisa Fausta, bakaba bibarutse umwana w’umukobwa, wavukiye mu bitaro bikuru bya Muhimbili biri i Dar es Salaam ndetse ni uwa kabiri dore ko baherutse kwibaruka imfura yabo.

Mu yindi mikino yabaye muri Tanzania, Yanga SC yatsinze Tanzania Prisons 1-0, naho Simba SC itungurwa na African Lyon, iyi yayitsinze igitego 1-0.

Kugeza ubu, bamaze gukina imikino 14, Simba SC iyoboye shampiyona n’amanota 35, Yanga SC ifite amanota 30 ku mwanya wa kabiri mu gihe Azam FC ifite amanota 22 ku mwanya wa kane, amanota abiri inyuma ya Kagera Sugar ifite amanota 24, ariko yo ifite imikino 15.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. jado

    Kuya 7-11-2016 saa 11:11'

    migi we numutambukanye gisa ni bibonke nka bakunzibe nzadushimishi kumva ko umudamuwe yabyayeneza Imana ikome kurinda umuryango wa migi natwe uwo mutoto tumwakiye mumuryango mugari nyarwanda.

  2. Ntakirutimana David

    Kuya 7-11-2016 saa 08:22'

    Migi;reka nkumbwire ko uwo mukobwa tumwakiye mu muryango mugari wa Abanyarwanda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru