RUHAGOYACU.com

Mu mukino we wa nyuma nk’umutoza mukuru wa Simba, Massoud yahaye Singida 4G

Irambona Massoud Djuma watozaga umukino we wa nyuma nk’umutoza mukuru wa Simba Sports Club yo muri Tanzania, mbere yo guha iyi kipe umufaransa Pierre LECHANTRE uzakomeza kuyitoza mu gihe kiri imbere.

Simba SC yakiraga Singida ku mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona muri iki gihugu, iza kuyinyagira ibitego 4 ku 0.

Massoud Djuma wakunze kunyagira amakipe menshi hano mu Rwanda ibitego 4-0 mu myaka 2 yamaze atoza ikipe ya Rayon Sports, yarushije cyane iyi kipe ya Hans Van Pluijm, kuko igitego cya mbere cyagiyemo hakiri kare ku munota wa 3 gitsinzwe na Kichuya wari ucunzwe na Rusheshangoga.

Mbere gato y’uko uyu mukinnyi afungura amazamu, ikipe ya Singida yari imaze guhusha uburyo bw’igitego ku mupira muremure wahawe Kambale Salita Gentil maze ashatse kuwurenza umunyezamu w’ikipe ya Simba Aishi Manula, uca ku ruhande rw’izamu gato.

Igitego cya 2 cya Simba cyatsinzwe n’umukinnyi ukomoka muri Ghana witwa Asante Kwasi ku mupira mwiza yari ahawe na Saidi Ndemla witwaye neza cyane muri uyu mukino, agahita anahabwa imodoka yo kugendamo na Zacharia Hans Poppe wahoze ari umuyobozi w’iyi kipe.

Irambona yakurikiraniraga umukino hafiIrambona yakurikiraniraga umukino hafi

Mu gice cya 2 ikipe ya Singida nabwo yakomeje kurushwa na Simba SC yari imbere y’abafana bayo kuri Uwanja wa Taifa.

Umugande Emmanuel Okwi utaherukaga mu kibuga, yaje kubonera iyi kipe ibindi bitego 2 mu gice cya 2 cy’umukino, Irambona Massoud Djuma ahereza ikipe LeChantre imaze guha interineti yihuta abo mu gace ka Singida.

Abafana bamwe b’ikipe ya Simba SC bavugaga ko uyu mutoza w’umurundi yakagumanye ikipe, ariko ubuyobozi bwa Simba SC buvuga ko hataragera ku mutoza nka Massoud kuba yahabwa ikipe ya Simba SC.

Djuma yishimiye cyane kunyagira SingidaDjuma yishimiye cyane kunyagira Singida

"Massoud Djuma twamuzanye ari umutoza wungirije Omog waje kugenda. Twazanye umutoza wundi ukomeye uzafasha Simba gutwara shampiyona no kwitwara neza mu mikino nyafurika, Massoud na we azamwungukiraho byinshi." umuvugizi wa Simba, Manara aganira n’itangazamakuru ryo muri Tanzania nyuma y’umukino.

Haruna Niyonzima urwaye ku ruhande rwa Simba na Usengimana Danny ku ruhande rwa Singida, ntabwo bagaragaye muri uyu mukino.

Umutoza mushya wa Simba LeChantre atwaye igikombe cy'Africa muri 2000, atoza ikipe ya CameroonUmutoza mushya wa Simba LeChantre atwaye igikombe cy’Africa muri 2000, atoza ikipe ya Cameroon

Simba iri ku mwanya wa mbere n’amanota 29 ikaba irusha ikipe ya AZAM FC ya 2, amanota 2.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru