RUHAGOYACU.com

Raoul Shungu yagizwe umutoza wa Muungano, asimbuye Jeannot Witakenge

Umutoza Raoul Shoung wahesheje Rayon Sports ibikombe byinshi kurusha undi mutoza wese watoje iyi kipe ikunzwe kurusha izindi hano mu Rwanda, yahawe imirimo yo gutoza ikipe ya Muungano y’i Bukavu, yatozwaga na Jeannot Witakenge, na we uzwi cyane mu Rwanda.

Raoul Shungu utari ufite ikipe kuva yatandukana n’ikipe ya FC Lupopo umwaka ushize, akaba nta kipe uyu mugabo yatozaga.

JPEG - 101.7 kb
Umutoza Shoung ugiye gutoza Muungano

Amakuru ava i Bukavu, avuga ko Shoung yatangiye imirimo kuri uyu wa mbere, nyuma yaho iyi kipe yitabaje uyu mutoza ukomoka muri aka gace, kuba yaza gusimbura Witakenge Jeannot warimo witwara nabi mu mikino ya PlayOffs muri LINAFOOT, aho mu mukino 6 atsinzwe 4, akanganya 2, akaba nta gitego na kimwe ikipe ye yatsinze.

Shungu, ni umwe mu batoza bakomeye muri aka karere, dore ko yatoje ikipe ya Rayon Sports ya hano mu Rwanda, akayihesha ibikombe 3 bya shampiyona na CECAFA Kagame Cup imwe iyi kipe itunze.

JPEG - 108 kb
Witakenge watozaga Muungano, yasezerewe

Yatoje kandi ikipe ya Yanga anayifasha gutwara Kagame Cup na shampiyona yo mu gihugu cya Tanzania.

Shoung yatoje amakipe atandukanye muri Congo Brazaville, atoza muri Seychelles, muri Kongo Kinshasa n’ahandi.

JPEG - 71.5 kb
Muungano (yambaye ubururu), mu mikino imaze gukina, harimo uwo yatsinzwe na Vita Club (Yambaye umuhondo) ibitego 4-0

Uyu mugabo kandi yatoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda anaba umwungiriza mu ikipe y’igihugu ya Kongo Kinshasa.

Afite akazi gakomeye ko gufasha ikipe ya Muungano, ikinamo n’umusore Saidi Abedi Makasi bita Saido, kuvana ku mwanya wa nyuma mu mikino ya Playoffs muri Kongo. Gusa biragoye cyane kuri uyu mutoza, kuba yakwizera kuzabona tike mu makipe 4 ya mbere yazakina imikino nyafurika umwaka utaha.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!