RUHAGOYACU.com

RCK 1-4 Vita Club: Sugira ashyize akadomo ku mikino 5 yari amaze adatsinda

Rutahizamu w’umunyarwanda Sugira Ernest yongeye kubona inshundura mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Congo Kinshasa, aho Vita Club yatsinze Racing Club de Kinshasa ibitego 4-1.

Muri uyu mukino wo muri zone y’uburengerazuba wabereye kuri stade des Martyrs, RCK yari yawakiriye, yatsinzwe ibitego 4-1 birimo igitego cya Sugira Ernest kuri penaliti yateye ku munota wa 35, iki cyanabimburiye ibindi muri uyu mukino ndetse cyatandukanyije impande zombi mu gice cya mbere.

Ni igitego cya mbere kuri Sugira Ernest mu mikino itanu ya shampiyona iheruka, kikaba icya kane mu mikino icyenda dore ko yaherukaga gutsinda ku munsi wa gatatu wa shampiyona.

Ibindi bitego bya AS Vita Club yatozwaga n’umutoza wungirije Zico, dore ko Florent Ibenge ari muri Guinea hamwe n’ikipe y’igihugu ya Congo Kinshasa, byatsinzwe na Félix Jarson ku munota wa 47, Atuba Emane ku munota wa 78 na Ruddy Makwekwe ku munota wa 82.

Uyu mukino kandi, ukaba ari uwanyuma mu mikino ibanza y’iyi zone y’uburengerazuba igizwe n’amakipe icumi, aho Vita Club iyoboye n’amanota 18, mu gihe hagitegerejwe umwanzuro ku mukino wa FC Renaissance na AS Dragons.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Eric

    Kuya 13-11-2016 saa 10:28'

    Ariko Se Nyine Uwasanga Ikipe Yigihugu Igenda Ikarinda Aho Izagaruka Ntacyo Muyanditseho, impossible Cyangwa Mukora Iyo Mubonye Umwanya?

  2. jd

    Kuya 13-11-2016 saa 09:31'

    sugira njye we ndamwemera kabisa nazi icyo gukora niba se batugejejeho amakuru ye nkumunyarwanda witwara neza bikaba bikurya uragirango bavuge Gangi uko ari kwitwara?Bravo Sugira

  3. kwizera

    Kuya 13-11-2016 saa 04:37'

    Ubu twe twarumiwe twifata ku munwa. amagare ntacyo bavuga,imvune mu makipe wapi

  4. Musesenguzi

    Kuya 13-11-2016 saa 02:03'

    Umupira se wabereye ku Mahoro!???
    Hahaaaaa!!!! Not professional at all!!

  5. N.T.D

    Kuya 13-11-2016 saa 01:10'

    Hari igihe iki kinyamakuru kizaba www.Sugira Ernest.com kuko amakuru y’imikino ahari ni menshi ariko murivugira Sugira gusa.

  6. babou

    Kuya 12-11-2016 saa 11:49'

    ariko mwabaye abavugizi ba sugira? wagirango mwibera i kinshasa. reba nawe igihe muheruka gutangaza inkuru ku 9-11-2016_ubu ntayandi makuru y’imikino mwamenye ?abana muri maroc barakinnye ibyo ntabyomwavuze .tour du Rwanda’ amakuru arashyushye ariko ngo sugiraaaaa wagirango mukora aruko yakinnye. nimureke umuseke ubakorane.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru