RUHAGOYACU.com

Rivers United ikomeje kugana ahabi mbere yo guhura na Rayon Sports

Mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa munani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Nigeria, ikipe ya Rivers United yatsinzwe na Mountain of Fire and Miracles Ministries Football Club (MFM FC) ibitego 2-1, ikomeza kuguma mu myanya ya nyuma.

Uyu mukino wabereye kuri Agege Stadium, warangiye ibitego byombi byatsinzwe na Stephen Odey unakomeje kuyobora abandi n’ibitego 12, afashije ikipe ye ya Mountain of Fire and Miracles Ministries Football Club (MFM FC) kwikura imbere ya Rivers United bari bakiriye, ndetse binafasha iyi kipe kugera ku mwanya wa mbere.

Igitego kimwe rukumbi cya Rivers United cyatsinzwe na Emeka Ogbugh mu gice cya mbere cy’umukino, ku mupira wari uvuye kuri coup-franc yatewe na Bernard Ovoke, aho cyaje cyishyura icya mbere cyari cyatsinzwe na Stephen Odey mu gihe bari bamaze kubura igitego ku buryo bwabonywe na Lukman Mohamed ku munota wa 20, umupira uca hejuru y’izamu.

Stephen Odey yafunguye amazamu ku munota wa 28, kuri penaliti yinjije neza nyuma y’ikosa kapiteni wa Rivers United, Festus Austine yakoreye kuri Sikiru Olatubosun amugusha mu rubuga rw’amahina maze Rotimi Sunday ntiyabasha guharika ishoti rikomeye rya Odey.

Ibintu byaje kuba bibi kuri Rivers United ubwo ku munota wa 46 bakoreraga irindi kosa kuri Brossa, maze umusifuzi atanga indi penaliti yavuyemo igitego cya kabiri nacyo gitsinzwe na Stephen Odey.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Rivers United ijya ku mwanya wa 18 n’amanota 14 mu mikino 11, mu gihe MFM yayoboye shampiyona na 27 mu mikino 14 imaze gukinwa, amanita abiri imbere ya Plateau United ya mbere.

Undi mukino wabaye, Enugu Rangers nayo ihagarariye Nigeria muri CAF Confederation Cup, yatsinzwe na Shooting Stars igitego 1-0.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Izindi nkuru

Tuyisenge Jean baptiste Kuya 28-03-2017 saa 17:21'

I’mana dusenga nziko izabikora kuko iyikipe ya Rivers irakomeye Arko Masudi Akwiye gukuramo abasore bacu ikintu cyubwo kuko arinacyo cyadukozeho kuri Zanaco. murakoze

Damien Kuya 27-03-2017 saa 10:25'

Turasaba Massudi Djuma gutegura ikipe neza haba physique ,cyane cyane no mu mutwe kuko iriya kipe irakomeye ,ye kwishinga itangazamakuru kuko Nigeria ni igihugu gikomeye mu mupira w’amaguru .

Boniface Kuya 26-03-2017 saa 18:03'

Masudi nakaze imyitozo, ahubwo ayikube 2, ibyo kuba ukipe tuzahura yaratsinzwe ntacyo buvuze, ntibutureba na gato.
Imana izatugeze ku ntsinzi ishimishiije.
Tuzihere ibyishino n’ibirori i kanombe rayon itahukanye intsinzi, abanyarwanda n’bashyitsi bacu.
Ndetse n’abakurikirana itangazamakuru ku isi hose.
Noneho izaze hakibona urebe abafana se, mu ibara ry’ubururu n’unweru.

alphonse mvuyekure Kuya 26-03-2017 saa 12:32'

twishimiye amakuru mutugezaho

miracles Kuya 26-03-2017 saa 00:09'

uziko iyi kipe yitiranwa nitorero nabonye kugisozi hafi nurwibutso. mountain of fire and miracles ministries

aimable Kuya 25-03-2017 saa 21:04'

muzatera mpaga mubone amadarari

Basilimu Kuya 23-03-2017 saa 19:48'

Kuba yatsinzwe ntibikuyeho ko ndakomeye na Barcelona yatsizwe na Paris Ger 4 arko yatabyishye inarenzaho icyo nsaba abanyamakuru mujye mu reka kwica abakinnyi mumutwe ahubwo mujye mibafasha kwitegura kuburyo bumva ko uwobagiye gukina nawe akomeye kuko murabibwira bakizera insinzi mbere yogukina bagatsindwa wageze mukibuga

Nshimiyimana pascal Kuya 23-03-2017 saa 15:22'

Mwitonde kuba iyikipe yatsinzwe bibiri byose bikava muma penarite sukuvugako itazi gukinda kuko namakosa bakoze biza kurangira batakaje uyumukino kandi kandi nijeriya surwanda usanga hari amakipe 2 akomeye ayandi yose yoroshye nurya mubihugu byabaturanyi usanga bifite nkamakipe 8 yakomeye atwara ibikombe sikobiri bavandi

Musesenguzi Kuya 23-03-2017 saa 14:48'

Ibyo ntibikuraho ko ikomeye.
Mwitonde, barashaka ko tudakaza imyitozo ngo ikipe iroroshye.
Twarabamenye!!

Musesenguzi Kuya 23-03-2017 saa 13:29'

Ibyo ntibikuraho ko ikomeye.
Mwitonde, barashaka ko tudakaza imyitozo ngo ikipe iroroshye.
Twarabamenye!!

1 | 2

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!