RUHAGOYACU.com

Rivers United yitegura Rayon Sports ikomeje kugana ahabi, itsindwa ibitego bya penaliti

Rivers United yo muri Nigeria, iyi izahura na Rayon Sports ya hano mu Rwanda, mu ijonjora rya kabiri rya 1/16 cya CAF Confederation Cup, ikomeje kudahirwa n’imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Nigeria.

Mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona ya Nigeria bakiriwemo na Enyimba kuri iki Cyumweru, Rivers United yatsinzwe igitego 1-0 bikomeje gutuma igana ahabi dore ko ibarizwa hasi y’umurongo utukura n’ubwo ifite imikino itatu y’ibirarane.

Iki gitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na kapiteni wa Enyimba FC, Mfon Udoh kuri penaliti yo ku munota wa 65 w’umukino ndetse bikomeza gushyira mu kaga iyi kipe yabaye iya kabiri muri shampiyona ishize.

Gutsindwa igitego cya penaliti kuri iyi nshuro, bivuze ko Rivers United itakaje imikino ibiri yikurikiranya, yombi iyitsindwa, ndetse ibitego byose yinjijwe uko ari bitatu bikaba ari penaliti.

Muri iyi shampiyona ya Nigeria, ntabwo ari Rivers United gusa ikomeje gutungurwa kuko na Enugu Rangers yatwaye shampiyona iheruka, ibari inyuma ndetse nayo yatsindwaga umukino wa kabiri wikurikiranya, aho yatakaje imbere ya Katsina United ku gitego 1-0.

Imikino y’umunsi wa 15 muri shampiyona ya Nigeria

Gombe United 1 vs 0 MFM

Plateau United 3 vs 1 ABS

Enyimba 1 vs 0 Rivers United

Katsina United 1 vs 0 Enugu Rangers

Remo Stars 2 vs 1 Wikki Tourists

Abia Warriors 3 vs 0 Kano Pillars

Nasarawa United 1 vs 0 Shooting Stars

Niger Tornadoes 2 vs 1 Sunshine Stars

El-Kanemi Warriors 1 vs 0 Lobi Stars

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Bakundukize eugene

    Kuya 29-03-2017 saa 21:30'

    Gasenyi yatomboye neza niyikomereze ntarutangira

  2. Ntirushwa Jean

    Kuya 27-03-2017 saa 12:57'

    abavugako iriya kipe ari feke babanze bitegereze LEICESTER CITY yo mu bwongereza umwanya iriho muri championat n’ibyo ikora muri champions league: ikindi hari umugani bacaga nti" ISAZI YO MUMUJYI IRUSHA INTARE YO MUCYARO UBUKANA". Bivuko buriya amakipe yo muri Nigeria arakomeye pe! gusa icyo nsaba MASUDI: twikuremo ubwoba tugende twatake nta byo gukinira inyuma ikipe tuzayitsinda.urugero: KCCA ya Uganda uyu yasereye Sundowns abadefending champion mu afurika nta wabikekaga.

  3. mugisha

    Kuya 27-03-2017 saa 08:14'

    iyi ngo deffance yabo ni fake, iyo ufashe abakina kumpande uba uyirangije

  4. mugisha

    Kuya 26-03-2017 saa 23:06'

    mmmmmmm iyikipe ni feke igeze kumwanya wanyuma erega izasubira muri 2 division naho gasenyi yatomboye neza kbsa iyikipe nakana.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru