RUHAGOYACU.com

Rivers United itsinze ABS, itanga ubutumwa kuri Rayon Sports bazahura mu cyumweru gitaha

Mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Nigeria, ikipe ya Rivers United yitegura guhura na Rayon Sports muri 1/16 cya CAF Confederation Cup, imaze gutsinda Bukola Salaki ibitego 2-0.

Uyu mukino wagombaga kuba ejo hashize, ariko ukimurirwa kuri uyu wa Kane nyuma yaho iyi kipe yari yavuye gukina na Ngombe muri kilometero 1,075 mu mpera z’icyumweru gishize, wabereye kuri Yakubu Gowon Stadium mu mujyi wa Port Harcourt.

Nyuma yo gusoza igice cya mbere cy’umukino, Rivers United iyoboye n’igitego 1-0 cyatsinzwe na Christian Weli ku munota wa 38 w’igice cya mbere, iyi kipe yari yagaruye umutoza wayo Stanley Eguma, yabonye igitego cya kabiri habura iminota umunani ngo umukino urangire, iki cyatsinzwe na Godbless Asamoah.

Iyi, akaba ari intsinzi ya mbere mu mikino itandatu ya shampiyona iheruka gukina, aho mu mikino itanu iheruka itigeze itsinda na rimwe!

Rivers United ikaba igumye ku mwanya wa 19 n’amanota 17 mu mikino 14 imaze gukina mu gihe shampiyona yo muri iki gihugu cya Nigeria igeze ku munsi wayo wa 17.

Iyi kipe ikaba igomba kwakira Rayon Sports mu mukino ubanza wa CAF Conferederatuon Cup uzaba kuwa Gatandatu w’icyumweru gitaha, tariki ya 15 Mata 2017 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 22 Mata 2017.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Joseph

    Kuya 15-04-2017 saa 13:57'

    Tuzabasengera Mugomeze Muheshe Urwanda Ishema

  2. Erick

    Kuya 13-04-2017 saa 06:50'

    Tuzayigenera.

  3. umutoni

    Kuya 12-04-2017 saa 12:33'

    ariko mana konziko ushobora

    byose wadukuyeho igisuzuguriro mureke dusenge harigihe imana yadutabara tukabikora

  4. irankuoda pacifique

    Kuya 9-04-2017 saa 09:08'

    Gikundiro Tuzahora Dutsinda Kugeza Kumuno Ta Wanyuma

  5. Fred Fila

    Kuya 8-04-2017 saa 23:18'

    ubuse umukino 1 niwo waca igikuba? tugomba kuyiha ibyayo

  6. Kubwimana

    Kuya 8-04-2017 saa 17:14'

    Rivers ntiteye ubwoba,nugutera 4G Naho Abandi nimwigumire iyo ntituzabarinda pe

  7. ntwari

    Kuya 8-04-2017 saa 10:58'

    uwicishije inkware ukwaha ahora akumanitse;ubwo mutegereje ko bazabaterera indi maga

  8. beckham

    Kuya 7-04-2017 saa 20:42'

    Nakazi kawe icyonzi nuko tuzayisokoza.ibyo kwivugisha ngo tuzayitera mpaga..muteteri yawe izakina nande?hubwo ndizera ko muzaza gufana.mbonereho nokukwibutsa ngo uzazane nutu bag muzatwaramo amabendera ibimwaro.bimaze kubica...oooooreyooooooo.

  9. damour

    Kuya 7-04-2017 saa 06:16'

    ntabwo umukino umwe itsinze
    wadutera ubwoba

  10. aimable

    Kuya 6-04-2017 saa 21:18'

    ntabwoba tuzayitera mpaga federation yo muri nigeria bazayihagarika twikomereze

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru