RUHAGOYACU.com

Rivers United itsinze ABS, itanga ubutumwa kuri Rayon Sports bazahura mu cyumweru gitaha

Mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Nigeria, ikipe ya Rivers United yitegura guhura na Rayon Sports muri 1/16 cya CAF Confederation Cup, imaze gutsinda Bukola Salaki ibitego 2-0.

Uyu mukino wagombaga kuba ejo hashize, ariko ukimurirwa kuri uyu wa Kane nyuma yaho iyi kipe yari yavuye gukina na Ngombe muri kilometero 1,075 mu mpera z’icyumweru gishize, wabereye kuri Yakubu Gowon Stadium mu mujyi wa Port Harcourt.

Nyuma yo gusoza igice cya mbere cy’umukino, Rivers United iyoboye n’igitego 1-0 cyatsinzwe na Christian Weli ku munota wa 38 w’igice cya mbere, iyi kipe yari yagaruye umutoza wayo Stanley Eguma, yabonye igitego cya kabiri habura iminota umunani ngo umukino urangire, iki cyatsinzwe na Godbless Asamoah.

Iyi, akaba ari intsinzi ya mbere mu mikino itandatu ya shampiyona iheruka gukina, aho mu mikino itanu iheruka itigeze itsinda na rimwe!

Rivers United ikaba igumye ku mwanya wa 19 n’amanota 17 mu mikino 14 imaze gukina mu gihe shampiyona yo muri iki gihugu cya Nigeria igeze ku munsi wayo wa 17.

Iyi kipe ikaba igomba kwakira Rayon Sports mu mukino ubanza wa CAF Conferederatuon Cup uzaba kuwa Gatandatu w’icyumweru gitaha, tariki ya 15 Mata 2017 mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 22 Mata 2017.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. VEDASTE

    Kuya 6-04-2017 saa 20:51'

    Ntabwoba tuzayitera

  2. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru