RUHAGOYACU.com

Rivers United yongeye gutuma aba-Rayon bamwenyura. Ese yaba ari ikirura kiyambitse urw’intama?

Rivers United ni ikipe ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Nigeria, ndetse yanabaye iya kabiri muri shampiyona iheruka, Iyi kipe yatomboye kuzahura na Rayon Sports yo mu rw’imisozi 1,000 mu ijonjora rya kabiri rya 1/16 cya CAF Confederation Cup, ariko biragoye kumenya isura n’ishusho iyi kipe ifite!

Rivers United kuri ubu irabarizwa ku mwanya 19 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Nigeria, ndetse kuri iki Cyumweru, yuzuzaga umukino wa gatanu wa shampiyona idatsinda, aho yari yasuye Ngombe mu mukino w’umunsi wa 17, bagatsindwa igitego 1-0.

Uretse kuba wenda baburaga umutoza wabo, Stanley Eguma wahagaritswe umukino umwe nyuma yo kuza ku mukino batsinzwemo na Plateau United kuwa Gatatu w’iki cyumweru, akereweho iminota 18, iby’iyi kipe ni amayobera!

Aho ntiyaba ari ikirura cyiyambitse uruhu rw’intama?

Nk’uko natangiye mbivuga iyi kipe yabaye iya kabiri muri shampiyona ishize, mu mwaka umwe gusa yari imaze ishinzwe ubwo hahuzwaga amakipe abiri; Sharks F.C na Dolphins F.C.

N’ubwo iyi kipe ibarizwa mu myanya ya nyuma , ifite imikino y’ibirarane itatu ndetse bigendanye n’uburyo shampiyona y’iki gihugu cya Nigeria igenda, biba bigoranye ko ikipe yakura amanota hanze y’ikibuga cyayo.

Iyi shampiyona ya Nigeria ishobora kuba ikomeye kuko kugeza ubu na Enugu Rangers yatwaye igikombe, ariyo iri ku mwanya wa nyuma mu gihe amakipe yubatse amazina muri ruhago ya Afurika nka: Enyimba iri ku mwanya wa gatandatu, Kano Pillars ku mwanya wa munani.

Muri CAF Confederatiom Cup bazahuriramo na Rayon Sports, Rivers United yisanze mu ijonjora rya kabiri ry’iri rushanwa ubwo yari imaze gusezererwa na El Mereikh yo muri Sudani ku bitego 4-3 mu mikino yombi, aha harimo 3-0 bari batsindiye iwabo muri Nigeria.

Stanley Eguma utoza iyi kipe, aherutse kubwira Goal.com ko bagomba gutegura umukino ubanza yko bikwiye ndetse bakawitwramo neza kugira ngo bizabafashe mu mukino wo kwishyura, aho ngo bakunze kwakirwa nabi, ndetse bigatuma batsindwa!

Mbere yo guhura na El Merreikh iyi kipe yo muri Nigeria, mu ijonjora ry’ibanze, yari yasezereye Real de Bamako ku bitego 3-0, umukino ubanza muri Mali bari banganyije 0-0.

Umukino ubanza uzabahuza na Rayon Sports uzaba tariki ya 15 z’uku kwezi kwa Mata mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 22 Mata 2017, ukomeza akagera mu matsinda!

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. bsc

    Kuya 11-04-2017 saa 10:31'

    Ariko ziko ukowatsinda kose aba ari atatu nimuze mureka kuburana muzaguma imwenda yogufana isaze mutayambaye

  2. dany

    Kuya 7-04-2017 saa 07:24'

    Dufite Imana itari bayari iyo dusenze iratwumva.

  3. Nestor

    Kuya 5-04-2017 saa 20:19'

    Aliko murasetsa kweli uziko rayon mwayihinduye ikigirwamana toka Kure nasoni ,

  4. ALEXIS

    Kuya 4-04-2017 saa 16:23'

    IMANA DUSENGA IRAKOMEYE

  5. MBARUSHIMANA

    Kuya 4-04-2017 saa 14:21'

    Tuzabatsindagira sha ooh Rayon

  6. salsa

    Kuya 3-04-2017 saa 09:05'

    ibise bihuriyehe no guseka champion yaho ikomeye kurusha iya Marco ntaho bihuriye rero.

  7. Dodos

    Kuya 3-04-2017 saa 08:13'

    Barimo kuwitegura aho bahisemo kudakinisha abatekinisiye babo ngo batavunika muri championa

  8. knc

    Kuya 3-04-2017 saa 07:30'

    Ariko murasetsa kwerikweri ,NGO iratuma abarayon bamwenyura !imikino se irasa cg ziri gutsindira rayon ?

  9. Ishimwe Joseph Bienaime

    Kuya 3-04-2017 saa 07:27'

    Tubashimiye Amakuru Meza Muduha!

  10. -####-

    Kuya 3-04-2017 saa 07:13'

    aba rayon nimuhumure federation yo muri Nigeria bazayihagarika dutere mpaga!!!!!!!!!!!! kuko ntayindi equipe twatsinda uretse wausalam cg izo nuri gibouti

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru