RUHAGOYACU.com

Shampiyona mu biganza bya Yanga-Ibikombe 4 mu myaka 5, Jangwani irasingiza Niyonzima

Bigutwara umunsi n’amasaha arenga 4, kuva Dar Es Salaam ukagera i Gisenyi mu Rwanda, mu rugendo rw’imodoka uvuye aho Yanga SC ibarizwa muri Tanzania, ukagera Gisenyi iwabo wa Niyonzima.

Mu mazina y’abanyarwanda bazwi mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Tanzania Dar Es Salaam, Niyonzima riri mu mazina atarenze 3 y’abakomoka mu rw’imisozi 1000, azwi n’abatuye uyu mujyi kurusha abandi.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Niyonzima Haruna amaze imyaka 5 yabarizwaga mu gihugu cya Tanzania, aho izina rye kuva yahagera ryinjiye mu mitima y’abakunzi ba ruhago benshi muri iki gihugu, by’umwihariko abakunda Yanga Africans, kubera ubuhanga bw’uyu musore mu guconga ruhago.

Kuri uyu wa kabiri Niyonzima yongeye gufasha ikipe ye, gutera intambwe ikomeye, ibahesha igikombe cya shampiyona ya 2016/2017, igikombe cya 4 mu myaka 5 uyu musore ahamaze, kikaba igikombe cya 28 muri rusange mu mateka ya Yanga Africans.

PNG - 64.8 kb
Yanga yagiye gukina uyu mukino inganya amanota na Simba

Iyi kipeyakinaga umukino w’ikirarane na Toto Africans, ije kuyitsinda igitego 1-0, cyatsinzwe na rutahizamu w’umurundi Amiss Tambwe, ku mupira yahawe na Abdul Juma.

Iyi ntsinzi ifashije Yanga kugeza amanota 68 ku rutonde rwa shampiyona, mu gihe hasigaye umukino 1 gusa shampiyona ikarangira.

Yanga irarusha Simba SC amanota 3 ikaba inazigamye ibitego 43 mu gihe Simba izigamye ibitego 32.

Umukino umwe usigaye Simba irasabwa gutsinda ikinyuranyo k’ibitego birenga 12, ikanasenga ko Yanga yatsindwa na Mbao, ibintu bisa nk’ibidashoboka.

Niyonzima uyu mukino yawutangiye ari we kapiteni, akina iminota 93, aza gusimburwa hasigaye umunota 1, agize ikibazo akaryama hasi.

Toto Africans yihagazeho iminota irenga 82, ariko Yanga iza kubona igitego cy’umutwe, kiyifashije kwizera iki gikombe.

Mu bakinnyi bose b’abanyarwanda baciye hanze nta watwaye ibikombe byinshi mu ikipe imwe nka Niyonzima Haruna.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Yanga:

  • 1. Beno Kakolanya
  • 2. Juma Abdul,
  • 3. Haji Mwinyi
  • 4. Kelvin Yondani
  • 5. Vincent Bossou
  • 6. Thaban Kamusoko
  • 7. Juma Mahadhi
  • 8. Haruna Niyonzima
  • 9. Amisi Tambwe
  • 10. Obrey Chirwa
  • 11. Geofrey Mwashuiya Akiba
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru