RUHAGOYACU.com

Simba SC inganyije na Yanga Africans mu mukino wari witezwe muri Tanzania

Ikipe ya Simba SC ya Niyonzima Haruna yanganyije n’ikipe ya Yanga Africans mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona wari witezwe cyane mu gihugu cya Tanzania wabereye kuri Uhuru Stadium.

Uyu mukino uhuza amakipe 2 y’ibigugu mu gihugu cya Tanzania, wari umaze iminsi utegerejwe cyane i Dar Es Salaam, amakipe yombi akaba yari amaze icyumweru ataba muri uyu murwa mukuru w’iki gihugu.

Simba SC yafunguye amazamu ku munota wa 57, igitego cyatsinzwe na Ciza Kicyuya, ariko ntibyatinda, ikipe ya Yanga Africans iza kwishyura nyuma y’iminota 3 gusa, igitego cyatsinzwe n’umunya Zambia Chirwa.

PNG - 662.1 kb
Wari umukino wari witezwe cyane

Niyonzima Harna wavugirizwaga induru n’abahoze bamushyigikira, yatangiye uyu mukino aza no kwitwara neza muri rusange.

Simba Na Yanga Africans zagiye gukina uyu mukino zinganya amanota 15.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Yanga Africans:

  • 1. Youthe Rostand
  • 2. Juma Abdul
  • 3. Gadiel Michael
  • 4. Andrew Vicent
  • 5. Kelvin Love
  • 6 Papy Tshitshimbi
  • 7. Pius Buswita
  • 8. Raphael Daud
  • 9. Obrey Chirwa
  • 10. Ibrahim Responses
  • 11. Geofrey Mwashiuya

Simba SC:

  • 1. Aishi Manula
  • 2. Erasto Nyoni
  • 3. Mohamed Zimbwe (C)
  • 4. Juuko Murshid
  • 5. Metropolitan Method
  • 6. James Kotei
  • 7. Fill Out Away
  • 8. Wait Yassin
  • 9. Laudit Mavugo
  • 10. Emmanuel Okwi
  • 11. Haruna Niyonzima
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru