RUHAGOYACU.com

Simba SC inyagiye Njombe Mji ku mukino wa mbere wa Massoud Djuma

Ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania inyagiye ikipe ya Njombe Mji ku mukino wa mbere umutoza Masudi Djuma yagaragayeho, nk’umwe mu batoza b’iyi kipe ya Simba.

Simba Sports Club ibifashijwemo na Mzamiru Yasin watsinze ibitego 2, Emmanuel Okwi watsindaga igitego cya 7 muri shampiyona na Laudit Mavugo wari wagiriwe icyizere uyu munsi, yanyagije Njombe ibitego 4 ku 0, kuri Uhuru Stadium.

JPEG - 267.2 kb
Umukinnyi Emmanuel Okwi amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino 4 yagaragayemo muri Simba uyu mwaka

Wari umukino wa mbere ku mutoza Massoud Djuma wageze muri Tanzania kuri uyu wa kane, agahita atangira imirimo yo gutoza nk’umwungiriza mu ikipe ya Simba SC, asimbuye umugande Jackson Mayanja.

Ikipe ya Simba yagowe cyane n’igice cya mbere cy’umukino, aho cyarangiye ifite igitego 1 gusa cya Emmanuel Okwi, ku munota wa 28 ahawe umupira neza na Erasto Nyoni.

Igice cya 2 gitangiye ibintu byaje guhindura isura, ikipe ya Simba SC isatira bigaragara ikipe ya Njombe Mji, iza no kubona ibitego 3 bikurikiranye mu gihe cy’iminota 9 gusa.

JPEG - 243.2 kb
Masudi Djuma yatangiranye intsinzi muri Simba SC

Ku munota wa 51, Muzamiru yatsinze igitegocya 2. Hashize iminota 2 atsinda igitego cya 3 ku kazi gakomeye kakozwe na Okwi Emmanuel. Laudit Mavugo yatsinze igitego cya 4 ku munota wa 60, ku mupira yahawe neza na Kichuya.

Niyonzima Haruna yaje gusimburwa nyuma y’uko iyi kipe yari imaze kubona ibitego 4 dore ko bafite umukino ukomeye mu cyumweru gitaha, aha umwanya Mo Ibrahim, Simba SC ikomeza gusatira ikipe ya Njombe, ariko ntiyabona ikindi gitego.

JPEG - 244.4 kb
Masudi na Niyonzima Haruna, mu myitozo hagati muri iki cyumweru

Ni intsinzi ije neza ku ruhande rwa Simba SC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, mbere yo guhura n’umukeba w’ibihe byose Yanga Africans mu cyumweru gitaha.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru