RUHAGOYACU.com

Simba ya Niyonzima na AZAM ziyoboye shampiyona nyuma yo kunganya kwa Yanga na Singida

Simba SC ya Niyonzima Haruna na Masudi Djuma iyoboye shampiyona yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzania nyuma y’imikino 9 n’amanota 19, ikaba inganya amanota na AZAM FC, nyuma yo gutakaza kwa Yanga Africans bari baherutse guhura.

Iyi shampiyona yakomezaga mu mpera z’icyumweru gishize, aho ku wa gatandatu hari umukino ukomeye cyane, wahuje ikipe ya Yanga Africans na Singida United ikinamo abanyarwanda 2, Rusheshangoga Michel na Usengimana Dany kuri Namfua Stadium, ikibuga gishya k’iyi kipe.

Uyu mukino wari ukomeye cyane ku makipe yombi kuko zagiye guhura harimo ikinyuranyo cy’amanota 3 kuri aya makipe 2.

Singida United yariyubatse cyane muri uyu mwaka w’imikino, igura abakinnyi benshi bakomeye ndetse n’umutoza Hans Van Pluijm wahoze muri Yanga Africans nawe baramusinyisha.

Gusa iyi kipe y’aba banyarwanda yakinaga umukino wa mbere mu rugo, ikaba itarabashije kubona amanota 3 ku nshuro ya 5 yikurikiranya inganya. By’umwihariko ni umukino wa 4 banganyije 0-0, bisa nkaho abataha izamu bitari kuborohera.

Kuri iki cyumweru ikipe ya Simba SC ya Niyonzima Haruna yari yasuye ikipe ya Mbeya City kuri CCM Kirumba i Mwanza, ibasha kuhakura intsinzi y’amanota 3, ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Ciza Kichuya, ukomeje kwitwara neza. Niyonzima Haruna yatangiye muri uyu mukino.

Simba SC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 19 ikaba irusha Yanga baherutse kunganya 1-1 amanota 2, ikarusha Singida United amanota 5.

AZAM FC yatsinze 1-0 ku wa 6 w’icyumweru gishize, iri ku mwanya wa 2 n’amanota 19 inganya na Simba SC.

Imikino yose uko yagenze:

  • Maji Maji 1 – 0 Stand United
  • Singida United 0 – 0 Young Africans
  • Njombe Mji 0 – 0 Mbao
  • Ndanda 0 – 0 Mtibwa Sugar
  • Kagera Sugar 1 – 1 Tanzania Prisons
  • Azam 1 – 0 Ruvu Shooting
  • Mbeya City 0 – 1 Simba
  • Lipuli 1 – 1 Mwadui
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru