RUHAGOYACU.com

Simba ya Niyonzima yatakaje amahirwe yo kwanikira Yanga, Salomon atsindira Tubize-Uko amakipe akinamo abanyarwanda yitwaye

Ikipe ya Simba Sports Club ikinamo umnyarwanda Niyonzima Haruna, yatakaje amahirwe yo gukomeza kwanikira ikipe ya Yanga Africans kuri iki cyumweru, ubwo yanganyaga na Lipuli igitego 1-1 i Dar Es Salaam.

Uku kunganya ku ikipe ya Simba Sports Clb kwatunguye benshi kuko iyi kipe yakiniraga mu rugo, yahabwarwa amahirwe na benshi, imbere y’ikipe.

Mwinyi Kazimoto yafunguye amazamu ku ruhande rwa Simba SC, ariko iyi kipe iza kwishyura ku munota wa 26 w’igice cya mbere cy’umukino, ari nako umukino waje kurangira, n’ubwo ikipe ya Simba Sport Club yagiye ihusha uburyo bwinshi bwari kuyibyarira umusaruro.

Niyonzima Haruna yari mu kibuga, akaba we na begenzi be batakaje amahirwe yo gusiga ikipe ya Yanga Africans yari yanganyije ku wa 6 nayo n’ikipe ya Tanzania Prisons igitego 1-1.

Kuri uyu wa mbere ikipe ya AZAM FC iraza kuba iri mu rugo Chamazi, irakira ikipe ya Mtibwa Sugar. Aba bakora amafarini baramutse batsinze ikipe ya Mtibwa, barahita bafata umwanya wa mbere n’amanota 25, barushe ikipe ya Simba SC amanota 2, mbere y’uko shampiyona ihagarara, abakinnyi bakajya mu ikipe y’igihugu kwitegura CECAFA.

Simba SC ya Niyonzima Haruna na Masudi Djuma yatanze miliyari imwe na miliyoni 800 z’amashiringi y’amanyatanzania muri uyu mwaka yiyubaka.

Aha muri Tanzania, ikipe ya Singida ikinamo nayo abanyarwanda, yatsinze ikipe ya Mbeya City ku wa 6 ibitego 2-1, harimo n’igitego cya Usengimana Danny.

South Africa/Free State Stars

Muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Africa y’Epfo hakina umunyarwanda Kwizera Olivier, ubarizwa mu ikipe ya Free State Stars.

Uyu musore uri hanze y’ikibuga kubera ikibazo cy’imvune, asigaje byibura ukwezi n’iminsi micye akaba yagaruka mu kibuga.

Ikipe ye yakinaga umunsi wa 11 wa shampiyona mu mpera z’iki cyumweru, aho yabashije kunganya n’ikipe ya Kaizer Chiefs igitego 1-1, ibasanze ku kibuga cyabo Moses Mahdiba Stadium iherereye mu mujyi wa Durban.

Iyi kipe ya Kwizera Olivier itozwa na Luc Eymael, iri ku mwanya wa 10 muri shampiyona n’amanota 14, ikaba irushwa amanota 5 n’ikipe ya mbere yitwa Baroka, ariko Free State Stars ifite umukino w’ikirarane.

Morocco/ JSM Laâyoune

Mu gihugu cya Maroc mu cyiciro cya 2, habarizwa ikipe yitwa JSM Laâyoune ikinamo umunyarwanda Bayisenge Emery.

Uyu myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, we na bagenzi be bari ku mwanya wa 9 n’amanota 11, bakaba barushwa amanota 13 n’ikipe ya mbere yitwa Raja Beni Mellal.

Iyi kipe ya Bayisenge Emery yakinaga umunsi wa 11 mu mpera z’icyumweru gishize, aho yaje kunganya na Sidi Kacem igitego 1-1 kuri Stade Ahmed Achhoud, iherereye m murwa mukuru Rabat.

Belarus/SHAKHTYOR

Ikipe ya Sibomana Patrick yasoje shampiyona itsindwa umukino wa nyuma ibitego 3-1 n’ikipe ya NEMAN GRODNO, bituma iyi kipe isoza ku mwanya wa 3.

Umukino wabaye kuri iki cyumweru, iyi kipe ya Sibomana Patrick wari ku ntebe y’abasimbura, ntabwo yorohewe na gato n’ikipe ya Neman yashakaga umwanya wa 5, ibatsinda ibitego 3-1.

N’ubwo iyi kipe yabashije gutsinda Shakhtyor, ntabwo yabashije gufata umwanya wa 5 kuko ikipe ya Torpedo BelAZ bari bahanganye nayo yitwaye neza.

Belgium/AFC Tubize

Ikipe ya Salomon Nirisarike ntabwo ikomeje koroherwa n’imikino y’icyiciro cya 2 mu gihugu cy’Ububiligi.

Iyi kipe yakiraga Club Brugge kuri uyu wa gatanu baza kunganya igitego 1-1 ku kibuga cya Tubize.

JPEG - 84.2 kb
Salomon mbere y’umukino yari yashyizwe ku gipapuro cyamamaze umukino

Salomon Nirisarike yari yatsindiye iyi kipe ye igitego ku munota wa 39, akaba yaragitsinze yishyura icyatsinzwe n’ikipe ya Brugge ku munota wa 27.

AFC Tubize iri ku mwanya wa 6 n’amanota 2, mu mikino 3 yo kwishyura imaze gukinwa, aho yanganyije 2, igatsindwa 1.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru