RUHAGOYACU.com

Sugira yagaruriye icyizere Vita Club, ayifasha gutsinda Muungano 4-0

Rutahizamu mpuzamahanga w’umunyarwanda; Sugira Ernest yafashije AS Vita Club kwikura imbere ya Muungano, bayitsinda ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa play-offs za shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Congo Kinshasa.

Muri uyu mukino warangiye ari ibitego 4-0 bya Vita Club, igice cya mbere cyawo cyarangiye ari ibitego 2-0 bya Atuba Yazid na Sugira Ernest mu gihe igice cya kabiri cy’umukino cyabonetsemo ibindi bitego bibiri birimo ikindi cya Sugira Ernest n’icya Emomo Ngoyi kuri penaliti.

Habura iminota itanu ngo umukino urangire, Sugira Ernest yasimbuwe na Etekimana Teddy (Birori Daddy) mu gihe umukino warangiye nta zindi mpinduka zibaye ku musaruro w’ibitego.

Uyu mukino ukaba wabanjirijwe no gufata umunota umwe wo kwibuka kuri Stade des Martyrs, aho bibukaga Landu Sita, visi perezida wa FECOFA wiitabye Imana i Matadi, agashyingurwa ejo hashize.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru