RUHAGOYACU.com

Uko amakipe akinamo abanyarwanda yitwaye mu mpera z’icyumweru twasoje

Amakipe atandukanye akinamo abanyarwanda, amwe yitwaye neza mu gihe ayandi yatsinzwe mu mikino ya shampiyona yakinnye mu mpera z’iki Cyumweru.

Muhoroni Youth 0-2 Gor Mahia, ariko babura igikombe!

Nubwo Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie bafashije Gor Mahia gutsinda Muhoroni Youth ibitego 2-0 kuwa Gatandatu, Tusker FC bazahura ku mukino usoza shampiyona, yaraye yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda AFC Leopards 1-0 cya Batambuze, bituma igira amanota 58, irusha Gor Mahia inakinamo Abuba Sibomana amanota 4.

Vita Club 0-0 Shark XI

AS Vita Club de Kinshasa ikinamo Sugira Ernest ntiyabashije kubona intsinzi mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona baraye bakinnyemo na Shark. Sugira yabanje ku ntebe y’abasimbura, aho umutoza yahisemo gukoresha Etekiama Teddy.

Vita Club ya kabiri n’amanota 15, irayanganya na DCMP ya gatatu, ariko batandukanywa n’ibitego bazigamye.

Yanga SC 1-0 African Lyon, Mbao 2-1 Azam FC

Yanga SC ikinamo Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite yongereye amahirwe yo gusatira Simba SC, itsinda 1-0 mu gihe Azam FC yari idafite Mugiraneza Jean Baptise yatsinzwe na Mbao FC 2-1.

Tubize 4 – 1 Cercle Brugge

Ikipe ya FC Tubize ikinamo umunyarwanda Salomon Nirisarike yatsinze Cercle Brugge ibitego 4-1, biyifasha kugera ku mwanya wa 5 n’amanota 17 mu mikino 14 y’iyi shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi, iyobowe na Roeselare n’amanota 30.

KAC Kenitra 0 - 1 Wydad Casablanca

Ikipe ya KAC Kenitra ikinamo Emery Bayisenge ikomeje kugorwa muri shampiyona, aho yatsinzwe umukino wa gatanu muri 7 bamaze gukina muri Maroc, ndetse iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 4 gusa mu gihe iyi kipe ya Waydad Casablanca yabatsinze, iyoboye n’amanota 19.

Topvar Topolcany 2-0 Spartak Trnava C

Topolcany ikinamo Rashid Kalisa, Omborenga Fitina na Iranzi Jean Claude yaraye itsinze Spartak Trnava ibitego 2-0, biyifasha kugera ku mwanya wa kane n’amanota 32 mu mikino 17 bamaze gukina, aho barushwa amanota 7 na KFC Komarno ya mbere.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. habineza haruna

    Kuya 11-11-2016 saa 11:50'

    yanga igombagutsinda


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru