RUHAGOYACU.com

Umunsi mubi ku banyarwanda bakina mu karere; Yanga yasezerewe, Vita Club na Gor Mahia ziratsindwa

Wari umunsi mubi ku banyarwanda bakina mu karere ka Africa y’iburasirazuba no hagati, babonye amakipe yabo yitwara nabi kuri iki cyumweru, atsindwa imikino itandukanye mu bihugu bakinamo.

Tanzania

Yanga Africans ya Haruna Niyonzima, yakinaga umukino wa 1/2 w’igikombe cy’igihugu n’ikipe ya Mbao FC ivuye mu cyiciro cya 2 umwaka ushize.

Niyonzima Haruna na bagenzi be, nibo bari bafite igikombe giheruka, aho batsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya AZAM FC, ariko kubasha kuzongera kugihatanira byabananiye.

Mbao FC kuri CCM Kirumba mu mujyi wa Mwanza, yaje kuhatsindirwa igitego 1-0 kitsinzwe n’umukinnyi Vincent Bossou, myugariro ukomoka muri Togo.

Niyonzima Haruna yari mu bakinnyi 11 ba Yanga Africans bari babanje mu kibuga.

Ku mukino wa nyuma, Mbao FC izacakirana na Simba SC yasezereye AZAM FC kuri uyu wa gatandatu, iyitsinze igitego 1-0.

Kenya

Ibintu ntibyagenze neza ku ikipe ya Gor Mahia ikinamo abakinnyi 3 b’abanyarwanda, Tuyisenge Jacques, Kagere Meddie na Mugiraneza Jean Baptiste.

Aba bakinnyi uko ari 3 bari babanje mu kibuga, na Mugiraneza wari umaze iminsi yaravunitse akaba yari yagarutse mu rutonde rw’abakinnyi 11.

Mathare United yatsinze Gor Mahia igitego 1-0. Ni igitego cyabonetse ku munota wa 34 w’umukino gitsinzwe n’umusore witwa Cliff Nyakeya wahoze muri Gor Mahia.

Mathare United ni umukino wa mbere yatsinze ikipe ya Gor Mahia, nyuma y’imikino 15 yarananiwe ikipe ya Gor Mahia.

Gor Mahia yatakaje amahirwe yo gufata umwanya wa mbere muri shampiyona, nyuma yaho ikipe ya Post Rangers ya mbere inganyije na Leopards igitego 1-1 kuri uyu wa gatandatu.

Mugiraneza Jean Baptiste amaze iminsi yaravunitse.

RDC

Ibintu byabaye bibi cyane kuri iki cyumweru i Kinshasa mu gihugu cya Kongo ku baknzi b’ikipe ya AS Vita Club, basohotse muri sitade batuka abakinnyi n’umutoza Florent Ibenge, nyuma yo gutsindwa inshuro ya 2 yikurikiranya n’ikipe ya DCMP.

Kuri iki cyumweru DCMP yatsinze AS Vita CLub ibitego 2-0, ihita iyifatana umwanya wa mbere muri shampiyona ya Kongo.

Sugira Ernest ntabwo yari mu rutonde rw’abakinnyi 18 bakinnye uyu mukino.

Abafana basohotse bivovota, bashinja umutoza Florent Ibenge, guhagarika nabi ikipe mu kibuga.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. etoo

    Kuya 2-05-2017 saa 07:54'

    Batahe bajya hehe ko bahembwa neza wagize ngo bifatanye na wawundi wariye agatebe muri GorMahia agahitamo kugaruka muri gasenyi bakaba baramusoje nawe

  2. Murenzi

    Kuya 1-05-2017 saa 08:52'

    @musesengunzi bakugize umuvugizi wa APR kuva ryari? Isigaye irwanira umwanya wa 2 kuva muwuhe mwaka? Ifite ibikombe bingahe kuva muwuhe mwaka ? Rayon ikagira bingahe kuva muwuhe mwaka? Nubasha kugusubiza ibyo bibazo uzabone kongera gutanga comment , kd mujye mumenya gusaza mutanduranyije cyane kuko imyaka 42 na 23 harimwo ikinyuranyo kinini rayon yakagombye kuba yarayikoze amateka ahambaye ariko kubera umunwa nkuwaba musesenguzi iracyari zero

  3. Musesenguzi

    Kuya 1-05-2017 saa 00:55'

    Batashye bakajya muri APR niba byabananiye!!
    Ikiyoni gisigaye kirwanira umwanya wa kabiri nimugitabare!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru