RUHAGOYACU.com

Umunsi wijimye kuri Bayisenge na Kenitra, igiye kumanuka mu cyiciro cya 2

Nta gitangaza kibayeho, Bayisenge Emery n’ikipe akinira ya Kenitra Athletic Club yo mu gihugu cya Maroc, umwaka w’imikino utaha izaba ibarizwa mu cyiciro cya 2 cya shampiyona, nyuma yo gutsindwa umukino yahuye na CR Al Hoceima kuri iki cyumweru.

Wari umukino uvuze kinini ku ikipe ya KAC Kenitra, ya Bayisenge Emery iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona ya Maroc, yahuraga n’ikipe ya CR Al Hoceima, yabarushaga inota 1.

CR Al Hoceima yatsinze uyu mukino ibitego 2-1, yongera amahirwe akomeye kuri yo, yo kuguma mu cyiciro cya mbere umwaka utaha, kuko yasize Kenitra amanota 4.

JPEG - 92.4 kb
Bayisenge EMery na bagenzi be, basa nk’abamaze gusubira mu cyiciro cya 2

Bayisenge Emery n’ikipe ye, bamaze gutsinda imikino 5 yonyine muri iyi shampiyona, banganya imikino 6, indi mikino 15 barayitsindwa.

Emery Bayisenge nk’ibisanzwe kuri uyu mukino yabanje mu kibuga, ariko ikipe ye yari yafunguye amazamu itsindiwe na Mansour, yaje kwinjizwa ibindi bitego 2.

Shampiyona yo mu gihugu cya Morocco izarangira tariki ya 04 Kamena 2017, ikipe ya Kenitra izakina na FAR Rabat.

JPEG - 91.6 kb
Emery Bayisenge wambara nimero 14, yari mu bakinnyi babanje mu kibuga
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. -####-

    Kuya 1-05-2017 saa 21:28'

    pole kuri Emery uko biri kose ntacyo nakine azatera imbere sinabonye izanyuma muri Nigeria ziza zigasaka ibisambo hano mu Rwanda bivuga ibigambo gusa

  2. Tuyishime Euphron

    Kuya 1-05-2017 saa 17:50'

    Emery ahuye n’uruva gusenya yigarukire mu Rwanda.

  3. salsa

    Kuya 1-05-2017 saa 14:06'

    bazamanuka no mucyiciro cya gatatu

  4. ngolo kante

    Kuya 1-05-2017 saa 12:13'

    ariko tujye tuba aba sportif ubuse nkuyu uvuga ngo ntibakina karate yabonye discipline 2 zikomatankwa gusa nakazanemo guhangana Ku amagambo naho Emery courage ntacyo bitwaye kuba warateye iyo ntambwe uzakomeza utere nizindi

  5. Musesenguzi

    Kuya 1-05-2017 saa 00:53'

    Yagezeyo asanga ntibakina karate n’amakata none amanuye ikipe mucyiciro cya kabiri.
    Puuuuuuuu!!!!

  6. -####-

    Kuya 30-04-2017 saa 21:39'

    null


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru