RUHAGOYACU.com

Umutoza wa Gor Mahia, Ze Maria yateye ikirenge mu cya Ivan Minnaert ahabwa igihembo

Nubwo asoje umwaka w’imikino muri Kenya, nta gikombe abashije guha ikipe ya Gor Mahia, umunya-Brazil Jose Marcelo “Ze Maria” Ferreira yahawe igihembo cy’umutoza w’ukwezi k’Ukwakira muri Kenya, igihembo gitangwa n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru (SJAK).

Mu kwezi gushize, Gor Mahia yanganyije na Western Stima ibitego 2-2, mbere y’uko batsinda AFC Leopards 2-1 ndetse na Mathare United 2-0 nubwo bitabahesheje gutwara igikombe cya shampiyona.

JPEG - 50.3 kb
Ze Maria atoza K’Ogalo ikinamo Tuyisenge, Kagere na Abuba Sibomana

Uyu mugabo uri gutoza umwaka wa mbere muri Kenya, akaba yari ahanganye na Paul Nkata wa Tusker FC yatwaye igikombe cya shampiyona, John Brazza wa Sofapaka FC, wayifashije kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ze Maria wegukanye iki gihembo giherkezwa n’ibihumbi 50 by’amashilingi ya Kenya, akaba yabaye umutoza wa kabiri udakomoka muri Kenya ubashije kucyegukana, ni nyuma ya Ivan Minnaert watozaga AFC Leopards, wegukanye iki gihembo muri Werurwe uyu mwaka.

Ze Maria yahawe iki gihembo giherekezwa na Kshs 50KZe Maria yahawe iki gihembo giherekezwa na Kshs 50K

Na Minnaert watoje Rayon Sports na AFC Leopard nibo bahawe iki ghembo batavuka muri KenyaNa Minnaert watoje Rayon Sports na AFC Leopard nibo bahawe iki ghembo batavuka muri Kenya

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru