RUHAGOYACU.com

Vita Club ku isonga, Sugira azagaruka bahanganye na DCMP ya Kasirye na Diarra

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, n’kipe ya AS Vita Club yo muri Congo Kinshasa, Sugira Ernest azagaruka mu kibuga ikipe ye ikina na Daring Club Motema Pembe muri shampiyona.

Sugira Ernest wari umaze ibyumweru bibiri arwaye kuri ubu ameze neza ndetse aragaruka mu kibuga muri iki cyumweru.

Uyu mukinnyi akaba yarasibye imikino ibiri iheruka batsinzemo Rojolu 4-1 na Renaissance ibitego 2-1 mu gihe kandi atanagaragaye ku mikino wabereye i Matadi, batsinda Veti Club 1-0 cya Lusadisu Basisila mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona muri zone y’uburengerazuba kuri iki Cyumweru.

Mu mukino utaha, Vita Club ya mbere n’amanota 33, izakina na AS Ndombe kuwa Gatatu, mbere yo gukina na Daring Club Motema Pembe ku cyumweru tariki ya 18 uku kwezi, ari nabwo Sugira azagaruka mu kibuga.

Umukino ubanza wahuje amakipe yombi, DCMP ikinamo Davis Kasirye na Ismaila Diarra bakinaga muri Rayon Sports, yatsinze Vita Club ibitego 2-0.

Iyi kipe, yo ikaba yatsinze Renaissance ibitego 3-2, ikomeza kuza ku mwanya wa kabiri n’amanota 31 muri iyi zone y’uburengerazuba.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. emmanuel soldiel boy

    Kuya 15-12-2016 saa 08:43'

    twishimiye kubona sugira mukibuga kugirango akomeze abikore natwe tumurinyuma

  2. Nzeyimana

    Kuya 12-12-2016 saa 10:33'

    Sugira yarari mu bihe byiza nagaruke yongere yigaragaze.

  3. Mutesa Benjamin Donnie

    Kuya 12-12-2016 saa 05:31'

    Sugira Agomba Gutsinda Ako Gakipe.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru