RUHAGOYACU.com

Vita Club ya Sugira, DCMP ya Kasirye na Diarra kimwe na TP Mazembe, zananiwe gutsinda imikino ibanza

Amakipe y’ibigugu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Congo Kinshasa; AS Vita Club, Darling Club Motema Pembe na Tout Puissant Mazembe yananiwe gutsinda imikino ibanza ya play-offs muri shamiyona.

Iyi mikino yatangiye kur iki Cyumweru nyuma yo gusoza iy’amatsinda mu minsi ishize, yasize Vita Club ikinamo umunyarwanda Sugira Ernest idahiriwe n’ikibuga yari yakiriwemo na Sanga Balende, banganya 0-0.

Rutahizamu w’umunyarwanda Sugira Ernest yakinnye iminota 20 ya nyuma y’uyu mukino, aho yasimbuye Etekiama Teddy (Daddy Birori) wari wagiriwe icyizere cyo kubanzamo kuri iyi nshuro.

Mu yindi mikino ya play-offs yabaye; DCMP ikinamo Davis Kasirye na Ismaila Diarra bahoze muri Rayon Sports, yasanze TP Mazembe iwayo, banganya ubusa ku busa, Bukavu Dawa itsindwa na Renaissance igitego 1-0 mu gihe Don Bosco yatsinze Muungano ibitego 3-0.

Imikino itaha izaba tariki ya 8 z’uku kwezi, aho Vita Club izakira Don Bosco, DCMP yakire Sanga Balende, Muungano yakire Bukavu Dawa mu gihe Renaissance izakira TP Mazembe.

Amakipe abiri azasoza imbere muriiyi mikino ya play-offs azahagararira Congo Kinshasa muri CAF Champions League itaha mu gihe ikipe izaba iya gatatu izahagararira iki gihugu muri CAF Confederation itaha ya 2018.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru