RUHAGOYACU.com

Walusimbi afashije Gor Mahia kubona inota, ikomeza kuyobora shampiyona

Umukinnyi w’umugande Walusimbi afashije ikipe ya Gor Mahia kubona inota imbere y’ikipe ya Thika United kuri Nyayo International Stadium, igumana umwanya wayo wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.

Uyu mukino Timothy Otieno yabuze amahirwe yo kwishyura ku ruhande rwa Gor Mahia yari imbere y’abafana bayo.

Ikipe ya Gor Mahia yari yatangiye neza, inarusha cyane ikipe ya Thika United, ariko iza kwisanga, ku munota wa 28 itsinzwe igitego ubwo Shami Kibwana yazamukanaga umupira ku ruhande rw’i Bumoso, agacenga ba myugariro 2, agahita ahindukiza umuzamu Boniface Oluoch.

Umutoza wa Gor Mahi Marcelo, yakoze impinduka ako kanya bakiva ku ruhuka akuramo abasore 3 Francis Kahata, Meddie Kagere, Jean BaptisteMugiraneza, yinjiza abandi barimo Tuyisenge Jacques na Godfrey Walusimbi.

Iyi kipe ya Thika United Tuyisenge mu mikino 2 yahuye nayo umwaka ushize yari yabashije kuyitsinda ibitego 4.

Igice cya 2 ibintu byahindutse, ikipe ya Gor Mahia isatira bigaragara ikipe ya Thika United.

Walusimbi kuri coup franc yaje kubonera ikipe ye igitego cyo kwishyura, babasha kurangiza banganyije igitego 1-1.

PNG - 45.2 kb
Amakipe 10 ya mbere muri Kenya
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. NIYOBUGINGO.DE MBABA

    Kuya 21-05-2017 saa 18:22'

    MBONYE ABASORE BABA NYARWANDA NTAKO BATAGIZE


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru