RUHAGOYACU.com

Yanga SC iyobowe na Haruna yatsinzwe, Azam FC na Simba zitwara neza

Mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania, Yanga SC yaraye itsinzwe na Mbeya City ibitego 2-1 mu gihe Azam FC na Simba SC zitwaye neza, zitsinda imikino yazo.

Ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, akina ayoboye bagenzi be , Haruna Niyonzima na bagenzi be ntibabashije kwitwara neza imbere ya Mbeya City yari mu rugo, ibatsinda 2-1.

Hassan Mwasapili na Nahodha Kenny Ally batsindiye Mbeya City mu gice cya mbere cy’umukino mu gihe Donald Ngoma yatsindiye Yanga SC mu gice cya kabiri.

Mu yindi mikino yabaye, Azam FC yatsinze Toto African iyisanze iwayo 1-0, mu gihe Simba SC yatsinze 1-0.

Kugeza ubu, Simba SC iyoboye shampiyona n’amanota 35, ikurikiwe na Yanga SC ifite amanota 27 mu miino 13 mu gihe Azam FC na Stand United zinganya amanota 22 ku mwanya wa gatatu, ariko Stand United ifite imikino 14.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Shampiyona

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Caca

    Kuya 3-11-2016 saa 03:36'

    Watoto wa Musimbasi Kombe tunayibeba


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru