RUHAGOYACU.com

Abakinnyi 7 bakina mu Rwanda batarimo Caleb wa Rayon Sports bahamagawe mu Ntamba zizakina CECAFA

Abakinnyi 7 bakina mu Rwanda barimo Tchabalala w’Amagaju utari uherutse guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, bari mu bakinnyi 25 bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Burundi izakina CECAFA.

Iyi mikino ya CECAFA izabera muri Kenya, izatangira tariki ya 03 Ukuboza, isozwe tariki ya 12 Ukuboza muri uyu mwaka wa 2017.

JPEG - 177.9 kb
Shassir Nahimana wa Rayon Sports ari mu bahamagawe

Aba bakinnyi 25 bahamagawe barimo abakina hanze y’u Burundi biganjemo ababarizwa mri shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Aba bakinnyi barimo Moussa Omar ukinira Bugesera, Nshimirimana David na DUHAYINDAVYI Gaël ba Mukura VS, NDIKUMANA Trésor na na SHABANI Hussein b’Amagaju, ndetse na Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir ba Rayon Sports.

Hussein Tchabalala utari uherutse guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ari mu bakina hanze y’u Burundi, umutoza Niyungeko yahaye agaciro kuri iyi nshuro.

Aba bose bahamagawe bagomba gutangira imyitozo tariki ya 27 Ugushyingo, mu kigo giherereye mu Ngagara aho Intamba zisanzwe zikorera.

Mu Rwanda hakina abakinnyi benshi bakomoka i Burundi, ariko abakomeye batabashije kwibona mu ikipe y’u Burundi barimo Caleb Bonfils ukinira Rayon Sports na Ndarusanze Jean Claude bita Lambalamba ukinira AS Kigali.

JPEG - 297.1 kb
Ndarusanze Jean Claude wa AS Kigali ntiyahamagawe

Abazamu:

  • 1. RUKUNDO Onésime
  • 2. NAHIMANA Jonathan
  • 3. MUTOMBO Fabien

Abakina inyuma:

  • 1. MOUSSA Omar (Bugesera)
  • 2. NSHIMIRIMANA David (Mukura VS)
  • 3. NDORIYOBIJA Eric
  • 4. HARERIMANA Rachid Léon
  • 5. BARISINZE Nassor
  • 6. NDIKUMANA Trésor (Amagaju)
  • 7. MWENABANTU John
  • 8. KAMANA Ismaël

Abakina hagati:

JPEG - 91.2 kb
Kwizera Pierrot ari mu nkingi za mwamba z’ikipe y’u Burundi
  • 1. KWIZERA Pierre (Rayon Sports)
  • 2. DUHAYINDAVYI Gaël (Mukura VS)
  • 3. URASENGA Cédric Danny
  • 4. NDAYISHIMIYE Youssouf
  • 5. NAHIMANA Shassir (Rayon Sports)
  • 6. HARERIMANA Moussa
  • 7. NDIKUMANA Moussa

Abataha izamu:

  • 1. ABDOUL Fiston (South Africa)
  • 2. MOUSSA Mossi
  • 3. SHABANI Hussein (Amagaju FC)
  • 4. SHAKA Bienvenue
  • 5. MAVUGO Laudit (Simba SC)
  • 6. SLIM Said
  • 7. IDDY Muselemu

UMUTOZA: NIYUNGEKO Alain Olivier

U Burundi buri mu itsinda rya 2 hamwe n’ikipe ya Uganda, Ethiopia, Zimbabwe na South Sudan.

JPEG - 70.4 kb
Caleb wa Rayon Sports yasigaye
JPEG - 264.2 kb
Moussa Omar wa Bugesera nawe yahamagawe

Itsinda rya mbere ririmo ikipe ya Kenya, Libya, Rwanda, Tanzania na Zanzibar.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. fana

    Kuya 21-11-2017 saa 19:59'

    Mu Rwanda se bazahamagara ryari?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru