RUHAGOYACU.com

Abanyarwanda 4 berekeje Dar es Salaam gusifurira Young Africans ya Haruna

Abasifuzi bane b’abanyarwanda ni bo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, ryahaye kuzasifura umukino wa Young Africans yo muri Tanzania izakira Mouloudia Club d’Alger yo muri Algeria.

Aba banyarwanda ni Hakizimana Louis uzaba ari umusifuzi wo hagati, ndetse na bagenzi be bazaba bari ku mpande aribo Ndagijimana Theogene na Niyitegeka Jean Bosco, hakiyongeraho Ruzindana Nsoro uzaba ari umusifuzi wa Kane.

Komiseri w’uyu mukino azaba ari umunyasudani witwa Osama Ata Elmanan.
Ikipe bazasifurira ya Young Africans isanzwe ikinamo umunyarwanda Haruna Niyonzima.

Hakizimana Louis bakunze kwita Lou, na bagenzi be bamaze kumenyera imikino nyafurikaHakizimana Louis bakunze kwita Lou, na bagenzi be bamaze kumenyera imikino nyafurika

Aba basifuzi bose uko ari bane baherutse gusifura umukino wa CAF Champions League wabereye muri Madagascar, aho banabonanye na perezida mushya wa CAF, Ahmad Ahmad.

Young Africans izakira Mouloudia Club d’Alger mu mukino ubanza wa 1/16 kuwa gatandatu taliki ya 8 Mata, umukino uzabera kuri Dar Es Salaam National Stadium.
Ikipe izakomeza hagati ya Young Africans na Mouloudia Club d’Alger nyuma y’imikino ibiri izabahuza, izahita ibona itike yo kujya mu matsinda.

Young Africans iri gukina iyi mikino y’amakipe yatwaye ibikombe byinshi iwayo(CAF Confederations Cup) nyuma yo gusezererwa muri Champions League ikuwemo na Zanaco Fc yo muri Zambia (yasezereye APR FC ku mukino wa mbere w’irushanwa).

Imikino myinshi yo kuri uru rwego izaba mu mpera z’iki cyumweru (ku mataliki ya 7,8 na 9 Mata), usibye umukino wa Rayon Sports Fc izasura Rivers United Fc yo muri Nigeria washyizwe taliki ya 15 Mata, kuko amataliki wari kuberaho nk’iyindi mikino, u Rwanda ruzaba ruri mu cyunamo.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nelson

    Kuya 6-04-2017 saa 18:31'

    Ariko njyewe abantu baratsetsape ubuse bagiye gusifura bayobeweko igihe cyokwibukabo kibareba ese kuki rayon sports fc itagiye gukina kdi umukino uzabera hanze yurwanda baribakwiye guha agaciro ibihe tugiye kunjyamo bakamenyako nabo bibareba nibireba amakipe gusa nabasifuzi birabareba nabanyarwanda tsese

  2. XWUR

    Kuya 6-04-2017 saa 11:23'

    ndagijimana theogene na ruzindana nsoro bahawe rugari aliko nibakomeza wa muco wabo bishobora kurangira caf ibasezereye burundu ntibazongere gusifura imikino ya caf.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru