RUHAGOYACU.com

Abuba Sibomana yatsindiye Gor Mahia mu mukino bahuyemo na Kibera Black Stars

Myugariro Abuba Sibomana yafashije ikipe ya Gor Mahia kubona intsinzi imbere ya Kibera Black Stars, atsinda igitego kimwe muri 2-0 batsinze iyi kipe mu mukino wa gicuti.

Kibera Black Stars yamaze kwizera kuzamuka mu cyiciro cya kabiri yakinnye na Gor Mahia mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatandatu, ku kibuga cya Camp Toyoyo.

Muri uyu mukino igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, Abuba Sibomana yafunguye amazamu kuri coup-franc mbere y’uko George Odhiambo ‘Blackberry’ atsinda igitego cyashimangiye intsinzi.

Abandi bakinnyi bagaragaye muri uyu mukio ku ruhande rwa Gor Mahia, barimo Gradus Ochieng, Jacques Tuyisenge, Jacob Keli, Collins Okoth, Enoch Agwanda na Meddie Kagere.

Gor Mahia yabuze igikombe na kimwe itwara muri uyu mwaka w’imikino, izasoza shampiyona ikina na Tusker yatwaye igikombe cya shampiyona iyirusha amanota ane, mu gihe Kibera Black Stars izasoza shampiyona y’icyiciro cya gatatu ikina na Coast Stima kuwa Gatandatu utaha.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Musesenguzi

    Kuya 13-11-2016 saa 02:01'

    Ariko nyumvira Ni ukuri, ikipe yo mu cyiciro cya gatatu!???
    Yagombaga kuyibatiza Binezero!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru