RUHAGOYACU.com

AFC Leopards yaguze Kizito n’umurundi Kitenge, itandukana n’umutoza Stewart Hall

Ikipe ya AFC Leopards yo mu gihugu cya Kenya, yamaze kwemeza amakuru yo gutandukana n’umutoza wayo mukuru Stewart Hall wari umaze amezi 7 gusa aje gutoza iyi kipe iri mu zikunzwe cyane mu gihugu cya Kenya.

Umutoza Stewart Hall yahisemo kwegura atandukana n’ikipe ya Leopards yari imaze iminsi yitwara nabi muri shampiyona, avuga ko agiye kujya kwita ku muryango we mu gihugu cya Canada.

Ibinyamakuru byo muri Kenya birimo Nairobi News, bivuga ko Hall avuga ko yahisemo gutandukana n’ikipe ya Leopards ngo abashe kwita ku muryango we uri muri CANADA.

JPEG - 64.9 kb
Umutoza Hall atandukanye na Leopards iri ku mwanya wa 12 muri Kenya

" Hashize imyaka 9 ntabasha kubona abo mu muryango wanjye bari muri America na Canada. UBu ngiye gufata inzira njye kubareba, kuko byari bikomeje kungora kuba kure y’umuryango wanjye, nabo bakaba banshyiragaho igitutu kitari gito," Stewart Hall, mbere yo kuva muri Kenya.

Uyu mwongereza yageze muri iyi kipe avuye mu ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania, mu mpera za 2016.

Hall wari wasabwe kureba uko yategura ikipe nziza yakongera kwegukana shampiyona muri Kenya, ntabwo byigeze bimworohera, kuko asize ikipe iri ku mwanya wa 12, irushwa amanota 9 n’umukeba w’ibihe byose Gor Mahia, iyoboye shampiyona.

JPEG - 5.3 kb
Umutoza Dorian Marin, ugiye gutoza Leopards

Iyi kipe bitangazwa ko igiye gusimbuza Stewart Hall undi muzungu ukomoka mu gihugu cya Romania Dorian Marin, wanaciye muri Kenya mu minsi ishize.

Uyu mugabo afite izina muri Kenya, kuko yafashije ikipe ya Eritrea gutsinda Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Africa muri 2008, mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

Dorian Marin, yatoje kandi muri Uganda, Ghana na Beirut. Kuri ubu yari umutoza mukuru wa Tishreen SC muri Syria.

JPEG - 182.6 kb
Umurundi ALexis Kirenge wakiniraga Athletico, yamaze kugurwa na Leopards
JPEG - 131.4 kb
Keizron Kizito, umwe mu bakinnyi beza b’Abagande, wamaze kugurwa na Leopards

Stewart Hall agiye amaze kugura abakinnyi 3 bakomeye, barimo umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Keizron Kizito wavuye muri Vipers na Alexis Kitengi, bakuye muri Athletic Club i Burundi.

Iyi kipe iritabira irushanwa rya SportPesa rigiye kubera muri Tanzania, aho ikipe ya mbere izegukana $30,000. Umukino wa mbere Leopards ikaba iracakirana na Young kuri uyu wa gatandatu.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. albert

    Kuya 1-06-2017 saa 06:45'

    Ariko muribuka umukinnyi ukomeye wese mukarere agurwa n’amaclubs yo mu Rwanda!!!!!!!! None twabaye insina ngufi peeeeeeeee


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru