RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru ashyushye Yanditswe kuya 26-04-2017 saa 27:01'  -  Tombola y’igikombe cy’amahoro isize amakipe amenye uko azahura muri 1/8  |  Yanditswe kuya 26-04-2017 saa 25:53'  -  Amafoto- Peace Cup: APR FC itsinze Vision bigoranye mu mukino wasifuwe n’abagore  |  Yanditswe kuya 26-04-2017 saa 8:34'  -  Kanyankore Yaounde ntaramenya impamvu yirukanwe muri APR FC n’ Amavubi  |  Yanditswe kuya 26-04-2017 saa 8:14'  -  Amategeko ya FERWAFA adafite aho yanditse ntaha amahirwe ikipe zo mu cyiciro cya 2 mu gikombe cy’amahoro  |  Yanditswe kuya 25-04-2017 saa 30:53'  -  “Ibyo umuyobozi avuga ajye abivuga ku giti cye…..’’- Maso agaruka ku guhagarikwa kwa Masudi yungirije muri Rayon Sports
Ahmad Ahmad atorewe kuyobora CAF, Issa Hayatou asohoka mu nzu nyuma y’imyaka 29
Print Comments: 3 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Madagascar Ahmad Ahmad, ni we utorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, ahigitse kuri uyu mwanya Issa Hayatou wayingayingaga imyaka 30 mu buyobozi bw’iri shyirahamwe.

Ahmad Ahmad usanzwe ari na vice perezida wa Sena yo mu gihugu cya Madagascar, amaze gutorerwa i Addis-Abeba ho muri Ethiopie mu nama y’inteko rusange isanzwe ya CAF yateranaga ku nshuro ya 39. Uyu mugabo wigeze kuba na minisitiri wa siporo muri iki kirwa, yatsinze ku majwi 34 kuri 20 ya Issa Hayatou.

Issa Hayatou yari yarasezeranyije u Rwanda kuzakira igikombe cya Afurika nyirizinaIssa Hayatou yari yarasezeranyije u Rwanda kuzakira igikombe cya Afurika nyirizina

Issa Hayatou wari ushyigikiwe na CECAFA u Rwanda ruherereyemo, yayoboraga CAF kuva mu mwaka w’1988 aho yagiye akunda kwiyamamaza ntawe bahanganye muri manda zigera kuri zirindwi yayoboye iri shyirahamwe. Uyu ariko ni yo yabaga ahanganye n’abandi, yakundaga gutsinda bimworoheye, nkaho yahigikaga Armando Machado wo muri Angola ku majwi 47-4 muri 2000 mu gihe muri 2004 yatsinze Ismail Bhamjee ku majwi 46-6.

Issa Hayatou wari warasezeranyije u Rwanda ko rushobora kuzakira CAN ya 2025, ku ngoma ye yashoboye kuzamura umubare w’amakipe akina iri rushanwa ava ku munani agera kuri 16 mu gihe n’umugabane wa Afurika washoboye kwakira igikombe cy’isi mu mwaka wa 2010. Uyu ariko, yagiye ashinjwa kenshi kutazana impinduka ndetse no gukoresha igitugu mu buyobozi bwe.

Uyu mugabo wahoze ayobora ruhago yo muri Cameroon, yari yasabye Perezida wa FIFA witabiriye iyi nteko rusange, ko muri gahunda nshya y’igikombe cy’isi cy’amakipe 48, Afurika yagakwiye kuzahagararirwa n’ ibihugu 10 aho kuba bitanu nkuko bihagaze kuri ubu.

Ku myaka 57, Ahmad Ahmad yiteguye kuzana impinduka mu mupira wa Afurika harimo guha imbaraga amashyirahamwe ya ruhago, kutarenza manda eshatu ku buyobozi bwa CAF ndetse no kutayobora mu gihe urengeje imyaka 70. Uyu kandi, avuga ko umubare w’amakipe yitabira CAN ushobora kwiyongera mu gihe irushanwa rya CHAN ryazajya rikinwa n’abakinnyi bakina ku mugabane wa Afurika bose nubwo baba badakina mu bihugu byabo.


Abayobozi bayoboye CAF kuva yashingwa

  • Abdel Aziz Abdallah Salem (1957-1958)
  • Abdel Aziz Moustafa (1958-1968)
  • Abdel Halim Muhammad (1968-1972)
  • Yidnekatchew Tessema (1972-1987)
  • Abdel Halim Muhammad (1987-1988)
  • Issa Hayatou (1988-2017)
  • Ahmad Ahmad(2017-)

Ahamad agiye kuzana impinduka mu mupira wa AfurikaAhamad agiye kuzana impinduka mu mupira wa Afurika

niyobugingo.Dezire.Imusanze Kuya 16-03-2017 saa 09:18'

banyamakuru.Pisi.Banditsi.Baruhagoyacu.Pisi.Umupira.ugiye.Kuba.Nkuwiburayi.Isayatu.Yari.Yaranziritse.None.Aranzituye.Naravutse.Ariwe.Uyobora.None.Ngize.Imyaka.Makumyabiri.Nitatu.umuyobozi.Usinzira.Turamwanze.

Elyse Kuya 16-03-2017 saa 08:51'

mbega byiza imyaka 29 kubuyobozi byose birashoboka

Muislam Kuya 16-03-2017 saa 07:55'

RUHAGO Y’AFRIKA IYOBORWA NA ISLAM KUVA YASHINGWA!HAHAAAA


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona igeze ku munsi wa 24
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports223455
02Apr FC241850
03Police FC241847
04As Kigali241344
05Bugesera FC241039
06Musanze FC24238
07Espoir FC24433
08Etincelles FC24-630
09Kirehe FC24-328
10Sunrise FC24-427
11Mukura VS23-926
12Amagaju FC24-726
13Kiyovu sports24-1422
14Marines FC24-1520
15Gicumbi FC23-1618
16Pepiniere FC24-2512
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny15
02Wayi Yeka13
03MICO Justin12
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Kigali Regional Stadium
Wed, 26 April 2017 15:30
flag RAYON - vs - MUKURA flag
Gicumbi Stadium
Tuesday, 25 April 2017 15:30
flag GICUMBI - vs - RAYON flag
Kigali Regional Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag APR 2 - 0 KIYOVU flag
 Aimable N. (1)
 Albert N. (1)
 
Nyagisenyi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag AMAGAJU 1 - 1 SUNRISE flag
 Mukeshe A. (1)
  Alex O. (1)
Nyamata Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag BUGESERA 3 - 1 GICUMBI flag
 
Ruyenzi Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag PEPINIERE 0 - 2 ESPOIR flag
  Felicien N. (1)
 Houssein R. (1)
Kirehe Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag KIREHE 1 - 0 AS KIGALI flag
 Ismi K. (1)
 
Umuganda Stadium
Sunday, 23 April 2017 15:30
flag ETINCELLES 0 - 0 POLICE flag