RUHAGOYACU.com

Amavubi mu muryango usohoka muri CECAFA atarenze ijonjora

Ikipe y’igihugu Amavubi isigaranye amahirwe make hafi ya ntayo mu mikino ya CECAFA Senior Challenge Cup iri kubera mu gihugu cya Kenya,dore ko umukino w’umunsi wa gatatu mu matsinda inganyijemo na Libya 0-0 utumye kuri ubu iza ku mwanya wanyuma aho ibitangaza ari byo byatuma muri iyi mikino ihuza amakipe yo mu karere.

Ni umukino wa 3 ku ikipe ya Antoine Hey yagiye muri iri rushanwa kwitoza, mu gihe abandi bagiye guhangana, bikaba bitayihiriye kuko mu mikino 3 ikinnye ifitemo inota 1 ryonyine, ridahagije kuba ryazarigeza muri 1/2 kirangiza.

Kuri uyu wa kane , aba basore bagerageje gukina umukino mwiza kurusha uko bitwaye mu mikino 2 ishize, aho batsinzwe n’ikipe ya Kenya 2-0, bakanatsindwa n’ikipe ya Zanzibar ibitego 3-1.

Amavubi yarushije ikipe y’igihugu ya Libya, ariko byagaragaye ko hari ikibazo gikomeye mu gice cy’abakinnyi basatira izamu. Koruneli 10 nizo zatewe n’Amavubi. Bateye amashoti 13 arimo 5 ajya mu izamu ariko ntibabasha kubona igitego na kimwe.

Antoine Hey yavuze ko bagiye muri aya marushanwa mu rwego rwo gutegura irushanwa rya CHAN rizabera mu gihugu cya Maroc umwaka utaha mu kwezi kwa mbere.

Amavubi yagaragaje urwego ruciriritse mu mukino ubanza waruhuje na Kenya kimwe no mu mukino wa 2 wahuje Amavubi na Zanzibar.

Libya yahuraga n’u Rwanda bari mu itsinda rimwe mu irushanwa rya CHAN, bakaba bombi bakinaga umukino w’imbaraga bigaragara ko nta kipe ishaka gutsindwa.

Ni ikipe yashakaga gukina umupira wo hasi ntibiyikundire, ikaba yagaragajemo kugira bamwe mu bakinnyi bakomeye nka kapiteni wabo Faycal n’umukinnyi Zackaria wakinaga ku ruhande rw’iburyo.

Amavubi arasoza irushanwa rya CECAFA akina na Tanzania kuri uyu wa gatandatu ku i saa cyenda. Kugira ngo iyi kipe ibe yakomeza muri 1/2 cy’irangiza byasaba ko itsinda ibitego byinshi muri uyu mukino, ubundi igasenga Kenya na Libya zigatsindwa imikino zisigaranye yose. Imibare mu byukuri igoye kurusha kurira Kalisimbi ku igare.

Abakinnyi bakinnye ku ruhande rw’Amavubi:

Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Kayumba Soter, Eric Iradukunda, Eric Rutanga, Mukunzi Yannick ( Ally Niyonzima 63’), Bizimana Djihad, Biramahire Abedy, Mico Justin (Muhadjili Hakizimana 82’), Manishimwe Djabel (Maxime Sekamana 88’).

Imikino yabaye mu itsinda rya 1:

  • Kenya 2-0 Rwanda
  • Tanzania 0-0 Libya
  • Zanzibar 3 - 1 Rwanda
  • Kenya0 - 0 Libya
  • Tanzania 1 - 2 Zanzibar
  • Rwanda 0 - 0 Libya

Tariki ya 9 Ukuboza:

  • 13:00Rwanda vs Tanzania
  • 15:00Kenya vs Zanzibar

Tariki ya 11 Ukuboza:

  • 13:00Libya vs Zanzibar
  • 15:00Kenya vs Tanzania
Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. sindayigaya charles

    Kuya 8-12-2017 saa 11:07'

    Ndose De Goule ageze muri 1/2
    Next matches
    Rd 4- 0 TZD Izindi zose uretse Zanzibar zigatsindwa matches zishigaje De Goule akazamukira muri the best louses.

  2. knc

    Kuya 8-12-2017 saa 10:00'

    Ibyo JP uvuga turemeranya 100% ,ndi umu rayon ariko Ibyo umutoza yakoze ntago aribyo! yahagurukanye amavubi ntago atoza Rayon sport cg APR,nareke guhanganisha abakinnyi ataretse n’abafana !

  3. GASASIRA

    Kuya 8-12-2017 saa 07:55'

    Wowe wiyise gasore ndagirango nkubwire ko ayo matiku yawe atubaka ,nonese uratukana ngo gasenyi n’abateramwaku niba ufana APR EQUIPE yiganjemo Apr yo yaratsinze ko yo idatera umwaku? ukwiye kumenya ko ari amavubi yatsinzwe si rayon yewe sina apr mujye muba abafana batekereza iterambere ry’umupira amatiku muyareke.

  4. Soso

    Kuya 8-12-2017 saa 05:50'

    Icyonzicyo niba niriya equipe yakinnye na zanzbar iyo bita iya kabiri irusha iriya yambere kukobo bakinnye na team yabahanga kdi ikinisha imbaraga,nabonye uburyo zanzbar yatsinze tanzania iyirusha cyane,kdi ubusanzwe tanzania ikunda kutugora iriya yiganjemo gasenyi rwose irihasi ark buriya twizeyeko azabikosora

  5. kevinton kevin

    Kuya 7-12-2017 saa 22:46'

    rwose uyu mutoza yakoze amahano kwitoza sibibi ariko kwiga kwiza ni ukurushunwa unereka abakinnyi ibyo bakora,njye mbona ikibazo kiri mubahitamo aba batoza baba badafite ibigwi bakaza kwigira ku ikipe dukunda ariyo amavubi ejo bikarangira birukanwe twe dusigaye mu gahinda,kwicaza muhadjiri akinjiramo asimbuye burigihe ntitwumva icyo bisobanuye kdi afite qualite yihariye wenyine mu busatirize.

  6. mugisha

    Kuya 7-12-2017 saa 22:04'

    dukeneye top strikers naho mico na abeddy bari hasi cyane ntacyo badufasha muri chan ikindi muhadjili agomba kuzajya abanzamo arabikwiye

  7. urinzwenimana

    Kuya 7-12-2017 saa 20:16'

    shadrack

  8. Daniel

    Kuya 7-12-2017 saa 19:57'

    Nibazetwikomereze Irushanwa!Naho Hay Weturamuserera Ikipetuyihe Umunyarwanda Uyishoboye Kukobyose Ni Made In Rwanda, Nonese Undi Arshaka Igikombe nahowowe Ngo njaka Imyitozo, Baragutegeye Karisimbi Nuburyo Ihenda!!

  9. kwizera

    Kuya 7-12-2017 saa 19:52'

    ufite akabazo ariko?ibyo amavubi yatanze ubushobozi afite.

  10. fidele

    Kuya 7-12-2017 saa 19:17'

    abafana twababaye ntabwo irushanwa ritegura irindi ikindi kandi kumashusho twabonye umupira urangiye umutoza yisekera nkaho yastinze birababaje

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru