RUHAGOYACU.com

Amikoro make atumye TP Mazembe ihindura gahunda y’abatoza

Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yagize Pamphile Mihayo umutoza mukuru usimbura umufaransa Thierry Froger weguye atamaze n’ukwezi ku butoza bw’iyi kipe.

Hari hashize imyaka irenga 6, ikipe ya TP Mazembe itozwa n’abazungu, ariko nyuma yo guhunga kwa Perezida wayo Moise Katumbi Chapwe, zahinduye imirishyo, ndetse n’ingengo y’imari iyi kipe yakoreshaga iragabanuka, imishahara y’abakinnyi nayo iragabanuka.

Iki kibazo cy’amikoro cyatumye TP Mazembe ihindura gahunda igabanya umubare w’abanyamahanga yakinishaga, izamura abana babaga mu ishuri ryayo.
Ibinyamakuru byo muri Afurika byari byanditse ko Katumbi yifuza undi mutoza w’umuzungu uhita asimbura mu buryo bwihuse Thierry Froger, ariko byarangiye yiyemeje gukoresha umunyekongo wari usanzwe ayitoza nk’umwungiriza.

TP Mazembe ntabwo yorohewe n'ikibazo cy'amikoroTP Mazembe ntabwo yorohewe n’ikibazo cy’amikoro

Uyu munyekongo Pamphile Mihayo Kazembe bakunda kwita "Baba" azungirizwa na David Mwakasu Nawej naho Robert Kidiaba Muteba wabaye umunyezamu w’iyi kipe igihe kirekire agirwa umutoza w’abazamu.

Kitenge Frederic ari kumwe na vice perezida w’iyi kipe Mohamed Kamwanya batangarije i Kinshasa aho Mazembe iri kwitoreza ko bafashe umwanzuro wo gushyiraho aba batoza kandi babafitiye ikizere.

Uyu mutoza yakunze kugirirwa ikizere na Moise Katumbi Chapwe kuva agisezera mu ikipe y’igihugu cya Kongo Kinshasa, yamugumanye mu butoza bw’iyi kipe ariko atari umutoza mukuru.

Mihayo yakoranye n’abatoza benshi batandukanye nka, Lamine NDIAYE, Patrice CARTERON, Hubert VELUD na Thierry FROGER uheruka kwegura, ariko aha hose yabaga yungirije kugeza ku mugoroba wo kuwa kabiri taliki ya 18 Mata, ubwo yatangazwaga nk’umutoza mukuru.

Mihayo "Baba yari afitanye umubano mwiza na nyiri TPM, Moise KatumbeMihayo "Baba yari afitanye umubano mwiza na nyiri TPM, Moise Katumbe

Mihayo "Baba" agizwe umutoza mukuru wa Tout Puissant Mazembe nyuma yo kubona licence A ya CAF.

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru