RUHAGOYACU.com

Amrani, umunyamabanga wa CAF yeguye ku mirimo

Umunyamabanga w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, Hicham El Amrani yamaze kwegura kuri uyu mwanya nyuma y’iminsi mike Issa Hayatou atsinzwe mu matora yo gukomeza kuyobora iyi mpuzamashyirahamwe.

El Amrani yandikiye amashyirahamwe ya ruhago ku mugabane wa Afurika kuri iki Cyumweru, avuga ko asezeye,ariko ntiyagaragaza impamvu yo kwegura kuri iyi mirimo.

Uyu mugabo w’imyaka 37 ukomoka muri Maroc, yari amaze imyaka 6 ku bunyamabanga bwa CAF ndetse asezeye nyuma y’iminsi 10 gusa uwari Perezida wa CAF, Issa Hayatou atsindiwe amatora muri Ethiopia.

Nyuma yo gutsindwa na Ahmad Ahmad ku matora y’ubuyobozi bwa CAF, abakoranaga na Issa Hayatou bagera kuri 6 bakaba bamaze kuva ku mirimo bakoraga.

Biteganyijwe ko perezida mushyawa CAF, Ahmad Ahmad azahura n’abagize inama y’ubuyobozi ya CAF i Cairo kuri uyu wa Mbere.

Amrani yari umunyamabanga wa CAF muri iyi myaka 6 ishizeAmrani yari umunyamabanga wa CAF muri iyi myaka 6 ishize
Hicham El Amrani yayoboye tombola ya CHAN 2016 i Kigali, Serena HotelHicham El Amrani yayoboye tombola ya CHAN 2016 i Kigali, Serena Hotel
Uhereye ibumoso, De Gaulle uyobora FERWAFA, Hayatou wayoboraga CAF na Amrani berekeza ku rwibutso rwa Genocide ku Gisozi mu 2014Uhereye ibumoso, De Gaulle uyobora FERWAFA, Hayatou wayoboraga CAF na Amrani berekeza ku rwibutso rwa Genocide ku Gisozi mu 2014
Tariki ya 8 Mata 2014, bashyira indabo ahashyinguye imibiri y'abatutsi bazize Jenoside mu 1994Tariki ya 8 Mata 2014, bashyira indabo ahashyinguye imibiri y’abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Amrani ari kumwe na HE Paul Kagame na visi perezida wa CAF, muri tombola ya CHAN 2016 i KigaliAmrani ari kumwe na HE Paul Kagame na visi perezida wa CAF, muri tombola ya CHAN 2016 i Kigali

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Izindi nkuru

Ntirushwa Jean Kuya 26-03-2017 saa 20:23'

Nubwo Mutajya Mugaragaza Coment Zanjye; Gusa Njye Mbashimira Ku rubuga runo rw’ ibitekerezo mwadushyiriyeho kuko njye sinshobora kuryama ntarebyeko hariho igitekerezo gishya. Abareyon naba APR(!?).

rever Kuya 26-03-2017 saa 18:38'

uyu abaye umuntu w’ umugabo burya aho kubyigana wabyuka rwose niba ubona ntacyo mwagezeho aho kugirango ubyigane tanga umwanya ubise abandi uyu mugabo nuwo gushimirwa

Musesenguzi Kuya 26-03-2017 saa 16:02'

Ntureba umuntu w’umugabo, naho ureke abasaza imigeri bapfobya amateka!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!